Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

radiotv10by radiotv10
05/05/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we w’Umunya-Burkina Faso Ouedraogo, yongera gushimangira urwo amukunda, aho yavuze ko atari umugabo we gusa, ahubwo ko ari n’ubuturo bwe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Vistine usanzwe aririmbana n’umuvandimwe we Dorcas, yagaragaje ko ubukwe bwe na Idrissa Ouedraogo, buzaba tariki 05 Nyakanga 2025.

Ibi biragararira mu nteguza y’ubukwe bwabo (Save the Date) aho uyu muhanzikazi yagaragaje ko afite umunezero udasanzwe kuba agiye kurushinga n’umukunzi we Idrissa Ouedraogo umusore w’umuherwe wamwihebeye.

Nyuma yo gushyira iyi nteguza ku mbuga nkoranyambaga ze, Vestine yayiherekeresheje amagambo agira ati “Si umugabo wanjye gusa, ni ubuturo bwanjye, ni umutima wanjye, ni aho mba nkumva ntekanye.”

Ouedraogo Idrissa ukomoka mu Gihugu cya Burkina Faso, yasezeranye mu matekego na Vestine tariki 15 Mutarama 2025 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru avuga ko umuhango wo gufata irembo warangiye, wabaye mu ntangiriro za Mutarama, tariki 06, gusa icyo gihe ntibyamenyekanye kuko ntawari wemerewe gufata amafoto cyangwa amashusho.

Itsinda Vestine & Dorcas, ni abahanzi batangiye kuririmba muri 2018, aho muri 2020 batangira gukorana na Murindahabi Irène ureberera inyungu zabo kugeza ubu, ndetse bakaba baherutse gushyira indirimbo hanze ikunzwe mu karere ka Afurika y’Iburazirazuba bise YEBO imaze ukwezi hanze ikaba imaze kurebwa n’abasaga Miliyoni eshatu kuri YouTube.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 7 =

Previous Post

Izindi Ngabo za SADC n’intwaro zakuwe muri Congo zinyuzwa mu Rwanda mu masaha y’ijoro

Next Post

Hatangajwe ikimaze gukorwa ku mbanzirizamushinga z’amasezerano Perezida Kagame na Tshisekedi bazasinyira muri America

Related Posts

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

by radiotv10
30/06/2025
0

Imyidagaduro yo mu Rwanda idasiba kuvugwamo ibyayo, ubu hagezweho iby’urugo rw’Umunyezamu Kimenyi Yves na Muyango Claudine, ruvugwamo umwuka utari mwiza...

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

by radiotv10
30/06/2025
0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa ugiye gukorana ubukwe na mugenzi we Sharon Gatete, avuga ko urukundo...

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

by radiotv10
27/06/2025
0

Umunyamakuru Paul Rutikanga wamenyekanye asoma amakuru kuri Tereviziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Isezerano ryasize Paul...

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

by radiotv10
26/06/2025
0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka ‘Yago Pon Dat’ yemeje ko yatandukanye n’umukobwa babyaranye banabanaga, avuga ko yamusize akanajya...

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Chryso Ndasingwa uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukora ubukwe na Sharon Gatete na we usanzwe...

IZIHERUKA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda
AMAHANGA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyasinywe si amasezerano- Menya iby’inyandiko yasinywe hagati y’u Rwanda na DRCongo n’impamvu byakozwe na America

Hatangajwe ikimaze gukorwa ku mbanzirizamushinga z’amasezerano Perezida Kagame na Tshisekedi bazasinyira muri America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.