Ikipe ya AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2014 na Gicumbi FC yagiherukagamo muri 2020, zongeye kukigarukamo.
Ni nyuma y’imikino ya kamarampaka mu cyiciro cya kabiri, aho AS Muhanga yazamutse itsinze La Jeunesse FC ibitego 2-0, mu gihe Gicumbi FC yegukanye igikombe cy’iki cyiciro.
Gicumbi FC yari yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere habura umukino umwe, ariko itarizera gutwara igikombe.
Mu mukino wabereye kuri Sitade ya Muhanga, iyi kipe ya AS Muhanga yabanje igitego cyaje kwishyurwa hakiri mu gice cya mbere, gusa mu gice cya kabiri ntiyacitse intege bituma ibona ikindi gihego cy’intsinzi.
Gicumbi FC ni yo yazamutse yegukanye igikombe kigenerwa miliyoni 8 Frw, nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est FC ibitego bibiri ku busa nubwo umukino wabereye i Ngoma.
Gicumbi FC isoje iyi mikino ya kamarampaka n’amanota 12 kuri 18, AS Muhanga iyikurikira ifite amanota 10, Etoile de l’Est FC na La Jeunesse FC zisoje zifite amanota 5 kuri buri kipe.
Izi kipe zose zageze mu mikino ya kamarampaka, zigeze gukina icyiciro cya mbere, aho Gicumbi FC yagiherukagamo muri 2020, mu gihe AS Muhanga FC yagiherukagamo muri 2014.



Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10