Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

radiotv10by radiotv10
09/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa
Share on FacebookShare on Twitter

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu biro by’aka Kagari hatahuwe ko hari umubiri w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, umaze imyaka itanu ubitsemo utarashyingurwa mu cyubahiro.

Uwatawe muri yombi ni Ntakobanzangira Theogene asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpinga, ariko akaba yarayoboraga aka Kizura muri 2020 ubwo uyu mubiri wajyanwaga mu Biro by’Akagari.

Mu minsi ishize Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, bwari bwabwiye RADIOTV10 ko uwagize uruhare mu gutuma uwo mubiri umara imyaka itanu mu Biro by’Akagari, agomba kubiryozwa.

Amakuru yageze kuri RADIOTV10, yemeza ko Ntakobanzangira Theogene yatawe muri yombi tariki 05 Gicurasi 2025.

Ni nyuma yuko uriya mubiri wabonetse hakabanza kwegeranywa amakuru niba ari uw’uwazize Jenoside, bikaza kumenyekana ko ari wo, ariko uyu wari Gitifu wa kariya Kagari ntabimenyekanishe, bigatuma umara imyaka itanu ubitse mu Biro by’Akagari.

Ntakobazangira bivugwa ko atigeze abitangaho amakuru nubwo we yavugaga ko yabimenyesheje inzego zitandukanye kuri telefone ariko ntabikorere inyandiko.

Banyangiriki Alphonse basimburanye mu kuyobora aka Kagari nawe yari yavuze ko yari ahamaze hafi imyaka 2 atazi ko uwo mubiri ubitsemo kuko atigeze abimenyeshwa ubwo habaga ihererekanyabubasha, ahubwo ko yabibwiwe na Ntakobazangira bari mu nama itegura Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Banyangiriki Alphonse yari yagize ati “Ubwo rero kuri izo tariki ebyiri z’ukwezi kwa 4 k’uyu mwaka, ni ho yambwiye ati ‘uzi ko mu Kagari dufite umubiri ukekwa ko ari uw’umuntu wazize Jenoside’.”

Gitifu Banyangiriki akimara kumva aya makuru yahise ayageza ku buyobozi bw’Umurenge wa Gikundamvura hahita hatangira kwegeranywa amakuru ndetse aho wari wabonetse mu butaka bw’umuturage hakorwa umuganda wo gushaka ibindi bice by’uyu mubiri na byo bishyirwa hamwe n’ibyari bibitse mu Biro by’Akagari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yari yabwiye RADIOTV10 ko hatangiye gushakishwa amakuru kugira ngo hamenyekane uwagize uruhare mu kudatanga aya makuru bigatuma uwakabaye ashyingurwa mu cyubahiro umubiri we umara imyaka itanu mu bubiko bw’Akagari kandi ko uwo byari kugaragara ko yabigizemo uruhare yagombaga kubihanirwa byaba ku buryo bw’akazi ndeste n’amategeko.

Kuva ku wa kabiri w’iki cyumweru kugeza ubu, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry ntarahakanira cyangwa ngo yemerere umunyamakuru niba amakuru y’itabwa muri yombi rya Ntakobazangira ari yo ndeste niba ryaba rifitanye isano n’uwo mubiri yabitse mu Kagari ntabitangeho amakuru, gusa amakuru yizewe dufite ni uko uyu Muyobozi yatawe muri yombi, ndetse Umunyamakuru yayahamirijwe n’umwe mu bamusuye.

Uwamusuye aho afungiye, yagize ati “Yego ni byo, namusuye hano kuri Police station ya Muganza.”

Bivugwa ko Ntakobazangira Theogene yafatanywe n’abandi bantu barimo babiri bafite aho bahuriye n’ubutaka uyu mubiri wabonetsemo ndetse n’abari baraye irondo ku munsi uyu nyakwigendera yiciweho nk’uko bavuzwe n’uwitwa Bola Uzima Zakariya wafungiwe icyaha cya Jenoside wari wavuze ko yabonye uyu musore bamuboshye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba na we yirinze kugira byinshi abwira umunyakakuru ku bijyanye n’iri tabwa muri yombi kuko akimara gusoma ubutumwa yamwoherereje bubimusabaho amakuru yabaye nk’ubigendera kure.

Mu butumwa yasubije umunyamakuru, uyu Muyobozi yamusabye ko yabaza amakuru arambuye Urwego rwataye muri yombi uriya Muyobozi.

Byaje kumenyekana ko umubiri wamaze imyaka itanu mu Biro by’Akagari ari uw’umusore witwaga Muhawenimana Callyope wiciwe mu Murenge wa Gikundamvura mu gihe cya Jenoside aho yari yabashije kurokoka ubwicanyi bwabereye kuri kiliziya ya Mibilizi akahava agerageza guhungira i Burundi ariko interahamwe zikamwicira hafi y’aho umubiri we wabonetse.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + fifteen =

Previous Post

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Next Post

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
25/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

25/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.