Sunday, June 1, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Col.Patrick Nyirishema wa RDF wigeze kuyobora RURA yarangije muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kenya

radiotv10by radiotv10
28/05/2025
in MU RWANDA
0
Col.Patrick Nyirishema wa RDF wigeze kuyobora RURA yarangije muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kenya
Share on FacebookShare on Twitter

Col Patrick Nyirishema wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), ni umwe mu bahawe impamyabumenyi mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo muri Kenya.

Amakuru yo kurangiza mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kenya kwa Col Patrick Nyirishema, yatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya Gihugu, Ernest Rwamucyo.

Mu butumwa bushimira uyu musirikare wo mu Bofisiye Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, Amb. Rwamucyo yavuze ko “Col. Patrick Nyirishema yahawe impamyabumenyi na National Defence College -Kenya (NDU Kenya)” kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025.

Ati “Byanshimishije cyane kandi bintera ishema bikomeye kumva uburyo witwaye neza ndetse n’uruhare rukomeye watanze mu myigishirize mu gihe cy’amasomo. RDF idutera ishema.”

Col Patrick Nyirishema yazamuwe mu mapeti muri Nzeri 2021 ubwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenge wa RDF, yazamuraga mu mapeti bamwe mu basirikare bakuru.

Nyirishema icyo gihe wakuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, agahabwa irya Colonel, yari amaze umwaka asimbuwe ku nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), yari yakuweho mu kwezi k’Ukuboza 2020, ari na bwo yakomezaga inshingano mu Ngabo z’u Rwanda.

Uyu Musirikare uri mu Bofisiye Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, azwi cyane mu buyobozi bw’uru Rwego ‘RURA’, dore yo yaruyoboye imyaka itandatu, kuva muri Nyakanga 2014 kugeza tariki 14 Ukuboza 2020, ubwo yasimbuzwaga kuri izi nshingano.

Ubwo Col Patrick Nyirishema yatambukaga ajya gushyikira impamyabumenyi
Amb. Ernest Rwamucyo yitabiriye iki gikorwa anashimira Col Nyirishema

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − three =

Previous Post

Urupfu rw’umwana wakubiswe na bagenzi be bapfa ibiryo ku ishuri ruravugwaho ibitandukanye

Next Post

Ubutumwa bw’urujijo bw’umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho kumuhohotera

Related Posts

Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu

Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu

by radiotv10
30/05/2025
0

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’Ishimwe (CHENO) rwashyize umucyo ku mpamvu zatumye mu ishuri ryisumbuye rya Nyange hashyinguye babiri...

IFOTO: Umuyobozi muri MTN Rwanda asangira ifunguro n’abanyeshuri

IFOTO: Umuyobozi muri MTN Rwanda asangira ifunguro n’abanyeshuri

by radiotv10
30/05/2025
0

Alain Numa, Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yifashishije ifoto asangira ifunguro n’abayenshuri, yagaragaje ko yishimira uruhare...

Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora

Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora

by radiotv10
30/05/2025
0

Umusaza w’imyaka 62 wo mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugore uvugwaho kwicuruza...

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

by radiotv10
30/05/2025
0

Inkongi y’umuriro ifite imbaraga yongeye kugaragara mu Gakiriro ka Gisozi gaherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kakunze...

Ubuvuzi bwo hasi mu Rwanda bwinjijwemo agashya k’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano-AI

Ubuvuzi bwo hasi mu Rwanda bwinjijwemo agashya k’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano-AI

by radiotv10
30/05/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy'Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yatangije ikoreshwa rya sisiteme y'Ubwenge Buhangano (AI/Artificial Intelligence) ifasha Abajyanama b’Ubuzima kuvura...

IZIHERUKA

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23
AMAHANGA

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23

by radiotv10
31/05/2025
0

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

31/05/2025
Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

30/05/2025
Amakuru agezweho kuri AFC/M23 nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati yayo na Wazalendo

Amakuru agezweho kuri AFC/M23 nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati yayo na Wazalendo

30/05/2025
Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

30/05/2025
Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu

Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu

30/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’urujijo bw’umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho kumuhohotera

Ubutumwa bw’urujijo bw’umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho kumuhohotera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.