• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho

radiotv10by radiotv10
10/06/2025
in IMYIDAGADURO
0
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho
Share on FacebookShare on Twitter

Annette Murava, Umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yavuze ko ntakibazo afitanye n’uyu bashakanye, kandi ko igihe kizagera bagatanga ikiganiro bicaranye bakavuga ukuri kose.

Ni nyuma yuko Bishop Gafaranga atawe muri yombi ashinjwa icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse akanafatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, cyemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata tariki 23 Gicurasi 2025.

Nyuma yuko Bishop Gafaranga atawe muri yombi mu ntangiro za Gicurasi, byavuzwe ko icyaha akurikiranyweho gishingiye ku bikorwa by’ihohotera yakoreraga umugore we Annette Murava.

Uyu mugore we wagiye agaragaza ko akunda umugabo we anyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, yakoze ikiganiro kuri YouTube Channel basanzwe bahuriyeho bombi, aho yagarutse ku byabavuzweho, avuga ko ntakibazo afitanye n’umugabo we.

Mu mvugo yumvikanamo imbamutima nyinshi, Annette Murava yagize ati “Mu by’ukuri ntakibazo dufite nk’uko mwabitekerezaga, ibindi bindi  ntegereje kuzicarana na we, anyicaye iruhande tukabaganiriza kuko rimwe na rimwe nka hano kuri kamera ugomba kuba uri kumwe n’undi muntu, rimwe na rimwe uba wumva hari ikintu kiri kubura.”

Urubanza rwa Bishop Gafaranga rwabereye mu muhezo nyuma yuko bisabwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rw’uregwa rukabishimangira, ariko amakuru yamenyekanye, yemeza ko icyaha kiregwa uyu mugabo gishingiye ku byo yakoreraga umugore we, ndetse ko ari na we ubwe witangiye ikirego agaragaza ihohoterwa yakorewe.

Annette Murava we yavuze ko ukuri ari uko we n’umugabo we ntakibazo na gito bafitanye, ndetse ko n’ababibifuriza bari kubahemukira kandi ko bitazagerwaho.

Ati “Njye na Bishop njye n’umugabo wanjye ntakibazo dufitanye, ahubwo cyereka niba hari abantu bashaka ko tugirana ikibazo, abashaka ko tugirana ikibazo, ndashaka kubabwira ko ibyo byifuzo byanyu rwose ari bibi, bitari bunasubizwe.”

Bamwe mu bakora ibiganiro ku miyoboro inyuranye ya YouTube, bashimangiraga na bo ko uyu mugore wa Bishop Gafaranga yagiye ahohoterwa n’umugabo we inshuro nyinshi ariko agakomeza kubizinzika, nyuma akaza kubona ko amazi atari ya yandi, akiyemeza kugana inzego.

Muri iki kiganiro Annette Murava yatanze, abitera utwatsi avuga ko abagiye batangaza ibyo, atigeze abibaganiriza, aboneraho kubaha ubutumwa agira ati “urebe niba icyo uvuga ukizi cyangwa ugihagazeho, gusa urebe niba ari bwo buryo uba warahisemo gukora akazi kawe, reka tubikubahire.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + twelve =

Previous Post

Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere

Next Post

Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.