Thursday, June 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/06/2025
in MU RWANDA
0
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’Abaminisitiri yemeje amavugurura agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya Leta n’abafashwa na yo ku bw’amasezerano, arimo agiye gukorwa mu gihe cyo kwiga ku biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, bari basanzwe biga igitondo cyangwa ikigoroba, hakaba hagiye kubaho kwiga ingunga ebyiri.

Aya mavurura yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025 iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirenge muri Village Urugwiro.

Ingingo ya gatatu y’ibyemezo by’iyi Nama, igira iti “Inama y’Abaminisitiri yemeje amavugururwa agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya Leta ndetse n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, kugira ngo abanyeshuri bahabwe ubumenyi n’ubushobozi bibategurira gukomeza amasomo no guhatana ku isoko ry’umurimo.”

Mu nyandiko igaragaza iby’ingenzi byizweho muri iyi Nama y’Abiminisitiri, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje amavugurura agiye gukorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi.

Iyi nyandiko ivuga ko hazakorwa amavugurura ku gihe cyo kwiga, aho “integanyanyigisho zizavugururwa muri gahunda y’ingunga ebyiri mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza hagamijwe gushyiraho igihe cyo kwiga kingana ku banyeshuri bose.”

Guverinoma y’u Rwanda igakomeza ivuga ko hazashyirwaho uburyo bwo kwiga bworohereza abanyeshuri. Iti “Abanyeshuri bazahabwa amahirwe yo kwiga ku buryo buboroheye- Imibare & Siyansi, Ubugeni & Ubumenyamuntu cyangwa Indimi. Bazashobora kandi no kwiga amasomo y’ingenzi hamwe n’andi bihitiyemo hagamijwe gushyigikira impano zitandukanye n’ibyo bifuza kuzakora.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “Aya mavugurura agamije kunoza urwego rw’uburezi ku buryo rutanga amahirwe angana kuri bose kandi rukabafasha gutegura ejo hazaza.”

Ubusanzwe mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, mu mashuri ya Leta, abanyeshuri bigaga basimburana igitondo n’ikigoroba, aho icyiciro kimwe kiga igitondo ikindi kiga ikigoroba, gusa bikaba biri mu byatangwagaho ibitekerezo ko byahinduka ku buryo abana bakwiga igitondo n’ikigoroba, kugira ngo igihe biga cyiyongere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 13 =

Previous Post

Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

Next Post

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

Related Posts

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
12/06/2025
0

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitegerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America...

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

by radiotv10
12/06/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti ‘Rwanda FDA’ cyatangaje ko cyatahuye imiti y’ibinini itemewe yitwa ‘Relief’, gihita kiyihagarika ku isoko...

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo

by radiotv10
11/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Gatsibo, ari gushakishwa akekwaho gukomeretsa umugore we yarumye...

IZIHERUKA

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara
AMAHANGA

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

by radiotv10
12/06/2025
0

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

12/06/2025
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

12/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

12/06/2025
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

12/06/2025
Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.