Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika

radiotv10by radiotv10
11/06/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda ry’Intumwa z’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, riyobowe n’Umuvugizi wazo, Brig Gen Ronald Rwivanga, riri i Addis Ababa muri Ethiopia mu nama yiga ku Mutekano muri Afurika.

Iyi nama yiga ku Mutekano muri Afurika ‘Africa Security Symposium’ (ASEC) ibaye ku nshuro ya 12, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 ikazageza ku ya 12 Kamena 2025.

Amakuru dukesha Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, avuga ko iri tsinda ribuhagarariye rigizwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga, uhagarariye Inyungu za Gisirikare muri Ambasade ya Ethiopia, Djibouti na AU (Umuryango w’Abibumbye), Lt Col David Sangani.

Iri tsinda kandi ririmo Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, mu Biro bishinzwe Ububanyi Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Lt Col Eugene Ruzindana.

Ubuyobozi Bukuru bwa RDF buvuga ko iri tsinda “Riri mu nama ya 12 y’Umutekano muri Afurika (Africa Security Symposium-ASEC2025) i Addis Ababa muri Ethiopia kuva ku ya 10 kugeza ku ya 12 Kamena 2025.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko iyi nama y’uyu mwaka “izibanda ku ruhare rw’imikoranire y’inzego za Leta n’iz’abikorera mu gusigasira amahoro ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rw’akarere, guteza imbere urwego rushinzwe gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko, guha imbaraga ibikorwa bya gisirikare no kubungabunga amahoro.”

Zimwe mu ngingo zizaganirwaho muri iyi nama, harimo ibijyanye n’umutekano nyambukiranyamipaka, kurwanya iterabwiba, ndetse n’ibijyanye n’ibikoresho ndetse n’ikoranabuhanga byazana ibisubizo mu miyoborere myiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 2 =

Previous Post

Rwamagana: Hari abacuruzi barira ayo kwarika kubera amafaranga bavuga ko adasobanutse bacibwa

Next Post

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa barindagamo abayobozi bakuru muri Centrafrique bagaragaje ibindi bakoze

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa barindagamo abayobozi bakuru muri Centrafrique bagaragaje ibindi bakoze

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa barindagamo abayobozi bakuru muri Centrafrique bagaragaje ibindi bakoze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.