Sunday, August 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Herekanywe abasore bakekwaho ibikorwa bitemewe bakoraga biyoberanyije

Herekanywe abasore bakekwaho ibikorwa bitemewe bakoraga biyoberanyije

Iburasirazuba- Polisi ikorera yerekanye abasore batanu bakoraga ibikorwa bigize ibyaha birimo gutobora inzu z’abantu bakabiba, n’ibindi by’urugomo bakoraga bambaye imyambaro y’abanyerondo.

Aba basore batanu berekaniwe ku Cyicaro Gikuru cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025 nyuma yuko bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025,

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, ivuga ko aba basore bakoraga ibi bikorwa by’urugomo n’ubujura mu bice bitandukanye byo mu Turere twa Kayonza na Gatsibo bagiye bakora mu bihe bitandukanye.

Polisi ivuga ko aba basore “Bagiye bamena inzu z’abaturage bakiba, bakanakomeretsa abo basanze, Kwiba amafaranga muri MTN Kayonza, tetefoni n’ibindi. Ibi byose barabikoraga bifashishije imyenda y’abanyerondo.”

Polisi yongeye kwibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru, ndetse inibutsa ko abafashwe ari urubyiruko bityo ko rukwiye gukora ibabateza imbere mu buryo bwemewe.

Ibi byahujwe n’Abiyitaga aba Wazalendo muri Kayonza uko ari 55 kuri ubu bamaze gufatwa, aba bose bakaba bafungiwe urugomo n’ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro butemewe.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =