Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo

radiotv10by radiotv10
11/06/2025
in MU RWANDA
0
Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Gatsibo, ari gushakishwa akekwaho gukomeretsa umugore we yarumye akananwa aragaca, aho amushinja ibirimo kumuca inyuma n’ubusinzi bukabije.

Uyu mugabo witwa Jean Claude atuye mu Muduhudu wa Karuruma mu Kagari ka Kirwa mu Murenge wa murunda, ari na ho habereye uru rugomo yakoreye umugore babana.

Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango, avuga ko uyu mugabo asanzwe ashinja umugore we ingeso mbi zirimo ubusinzi bukabije, gutaha igicuku no kumuca inyuma.

Nyuma yo gukomeretsa umugore we amurumye ku kananwa, uyu mugabo yahise acika, ndetse inzego zikaba ziri kumushakisha ngo abiryozwe hakurikijwe amategeko.

Amakuru ava mu baturanyi, avuga ibi byabaye ubwo uyu mugore wahohotewe n’umugabo we, yatahaga bwije, agasanga umugabo we yarakaye.

Umwe mu baturanyi yagize ati “Umugabo yarakinguye undi arinjira, amubaza aho yari ari muri icyo gicuku yanasinze bikabije, umugore aramwihorera, amubaza ibiryo, umugore amubwira ko ntabyo, batangira kurwana ni bwo umugabo yamurumaga akananwa agakuraho ahita acika.”

Ibi byanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeannette wavuze ko ibyo yakoze bigize icyaha, bityo ko agomba kubihanirwa.

Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya dukesha aya makuru, uyu muyobozi yagize ati “Nafatwa azahanwa kuko yakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanwa n’amategeko. Umugore tugiye kumwegera kuko avugwaho ingeso y’ubusinzi bukabije no gutaha igicuku buri gihe ntanite kubana be.”

Uyu mugabo uri gushakishwa akekwaho guhohotera umugore we bafitanye abana batatu, asanzwe afite undi mugore ari na we mukuru.

Abatuye muri aka gace banavuga ko amakimbirane nk’aya yabaye muri uyu muryango anashingiye ku bushoreke bugaragara muri aka gace, kuko habarwa abagabo benshi bafite abagore barenze umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − two =

Previous Post

Amakuru yamenyekanye y’ibivugwa muri Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’

Next Post

Icyo umuhanzi Josh avuga ko birori yakorewe byo gusezera ubusore byavugishije benshi

Related Posts

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

IZIHERUKA

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye
MU RWANDA

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo umuhanzi Josh avuga ko birori yakorewe byo gusezera ubusore byavugishije benshi

Icyo umuhanzi Josh avuga ko birori yakorewe byo gusezera ubusore byavugishije benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.