• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyo umuhanzi Josh avuga ko birori yakorewe byo gusezera ubusore byavugishije benshi

radiotv10by radiotv10
11/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Icyo umuhanzi Josh avuga ko birori yakorewe byo gusezera ubusore byavugishije benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe yavuze ko nta gikuba cyacitse kuba yakorewe ibirori byo gusezera ubusore bikazamura impaka, kuko ari ibintu bisanzwe aho aherereye.

Uyu muhanzi uri kubarizwa ku Mugabane w’u Burayi, yatunguranye ubwo hagaragara amashusho ari gukorerwa ibi birori bimenyerewe ku bakobwa bagiye kurushinga bisanzwe bizwi nka ‘Bridal Shower’.

Uyu muhanzi ubwo yakorerwaga ibi birori, yambitswe ikamba ryanditseho ‘Groom to be’ mu gihe abakobwa bakorerwa ibi birori bagiye kurushinga bo baba bambitswe iryanditseho ‘Bride to be’.

Amakuru avuga ko ibi birori byabereye mu Gihugu cy’u Buholandi kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025, aho uyu muhanzi ari kubarizwa muri iyi minsi.

Uyu muhanzi yemeje ko ibi birori yabikorewe koko, kandi ko na we atazi uko byateguwe, kuko na we yabikorewe n’abantu b’inshuti ze bamutunguye.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko na we yatunguwe n’uburyo abantu babyakiriye, kuko byazamuye impaka, bamwe bavuga ko ari ibirori bidakwiye ku b’igitsinagabo ahubwo ko bimenyerewe ku bakobwa, ariko kuri we nta gikuba cyacitse, kuko na we abibonamo ibintu bisanzwe.

Yagize ati “Wenda iwacu ntabwo bimenyerewe ariko ino aha rwose bambwiye ko ari ibintu bisanzwe.”

Uyu muhanzi Josh Ishimwe kandi azakorera ubukwe ku Mugabane w’u Burayi, bitewe no kuba umukunzi we ari ho atuye ndetse n’umuryango we, ndetse uyu muhanzi na we akaba afite benshi mu bo mu muryango we bahatuye.

Josh Ishimwe yakorewe ibirori byo gusezera ubusore

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 2 =

Previous Post

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo

Next Post

APR BBC yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
APR BBC yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

APR BBC yari ihanzwe amaso n'Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.