• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

radiotv10by radiotv10
14/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; yavuze ko igitero Israel yagabye kuri Iran cyahitanye abasirikare bakomeye barimo Umagaba Mukuru w’Ingabo za Iran, ari iki Gihugu cyiteje ibibazo.

Ni nyuma yuko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu Israel igabye igitero gikomeye ku butaka bwa Iran cyiswe ‘Operation Rising Lion’ cyifashishije indege z’intambara zirenga 200 n’izitagira abapilote (drones) zirenga 100, bikangiza ibikorwa remezo bitunganyirizwamo ingufu za kirimbuzi, ahakorerwa n’ahabikwa misile, ndetse bikanahitana abayobozi bakuru mu ngabo za Iran.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Iran Ari yo yikururiye aka kaga kayibayeho kuko yanze kwemera ibyo America yayisabye, byo guhagarika ibikorwa byo gukora intwaro kirimbuzi.

Mu kiganiro yagiranye na ABC News kuri uyu wa Gatanu, Trump yagize ati “Twabahaye amahirwe ariko ntibayakoresheje…bagabweho ibitero bikomeye bishoboka, kandi haracyari ibindi bigiye gukurikiraho.”

Trump yavuze ko iminsi 60 yari yahaye Iran, yo kuba yemeye ibyo yasabwe yarangiye, icyokora ko iki Gihugu gfite amahirwe ya kabiri.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump nubwo yatangaje ibi byumvikanamo nko gukina ku mubyimba Iran, yavuze ko nta ruhare Igihugu cye cyagize muri ibi bitero.

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko ibitero Israel yagabye kuri Iran byari bigamije guhagarika umugambi wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi, kandi ko “bizakomeza kugeza bikuyeho ibyabangamira kubaho kwa Israel.”

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko Leta ya Israel izahanwa, kandi ko Iran izihorera mu buryo bukomeye kandi ko ‘Allah’ cyangwa Imana ibibemerera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 9 =

Previous Post

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Next Post

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.