• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

radiotv10by radiotv10
16/06/2025
in MU RWANDA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage ukekwaho ubujura warasiwe na Polisi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro nyuma yo gushaka gutema umupolisi, yasanganywe ibyangombwa na telefone by’umunyamakuru, wavuze ko yari aherutse gutegwa n’abajura mu masaha y’igicuku bakabimwambura.

Uyu muturage yarashwe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe, ahagana saa munani.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yemeje amakuru y’iraswa ry’uyu muturage, aho yari umwe muri batatu bariho bacukura inzu y’umuturage utuye muri aka gace, ngo bamwibe.

Avuga ko uwo muturage wari ugiye kwibwa, yatabaje irondo ry’umwuga na ryo rikamenyesha Abapolisi bari bari gucunga umutekano, bakihutira kuhagera.

Ati “Bahageze basanga abajura batatu bari gucukura inzu y’uwo muturage, babiri bariruka undi umwe afata umupanga agiye gutema umupolisi mugenzi we ahita amurasa.”

CIP Gahonzire uvuga ko uyu ukekwaho ubujura yari afite icyuma, umuhoro na ferabeto, nta cyangombwa cye yari afite, ahubwo ko yasanganywe iby’umunyamakuru Niyomugabo Léandre wigeze gukorera RADIOTV10.

Yagize ati “Byarimo ikarita y’akazi y’uwitwa Niyomugabo Léandre ukora kuri TV10 [ntagikorera iki gitangazamakuru], ikarita ya Ecobank, na Equity, irangamuntu, permit, visa card na telephone bya Niyomugabo.”

CIP Gahonzire yaboneyeho kuburira abishoye muri ibi bikorwa by’ubujura mu buryo ubwo ari bwo bwose yaba aba bacukura inzu z’abaturage, ababategera mu nzira bakabambura ibyabo, ko Polisi y’u Rwanda yabahagurukiye.

Umunyamakuru Niyomugabo Léandre avuga ko ibi byangombwa yari yabyambuwe n’abajura bamuteze ari nijoro ubwo yari mu nzira ataha.

Yagize ati “Hari ku wa Gatanu nari ndi mu nzira ndi gutaha, nka saa munani, mbere yuko ngera aho ntuye, abajura barantega banyambura telefone, amafaranga,…”

Uyu munyamakuru avuga ko yagiye gutanga ikirego, kuri iki Cyumweru agiye kumva yumva ahamagawe na Polisi y’u Rwanda ikamunyesha ko umuntu wamwibye, yarashwe n’ubundi ari mu bikorwa by’ubujura.

Ati “Bamurashe bagiye kureba ibyangombwa, basanga nta byangombwa afite ahubwo afite ibyanjye, na telefone yanjye, telefone yanjye kubera ko irimo ifoto nambaye umupira wa TV10 bahita babibona, barampamagara.”

Avuga ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ari bwo yagiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanombe, bakamuha ibyangombwa bye byasanganywe ukekwaho ubujura warashwe. Ati “Ubu byose ndabifite ntakibazo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − two =

Previous Post

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Next Post

Amakuru yamenyekanye ku modoka y’umunyamakurukazi yari yibwe muri Kigali

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Amakuru yamenyekanye ku modoka y’umunyamakurukazi yari yibwe muri Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.