• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa amakuru ateye impungenge mu bice biberamo biberamo imirwano muri Congo

radiotv10by radiotv10
17/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haravugwa amakuru ateye impungenge mu bice biberamo biberamo imirwano muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, Volker Türk yavuze ko ibintu byifashe nabi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko hari umwuka uteye impungenge.

Volker Türk yabitangaje mu kiganiro yahaye Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kamena 2025.

Yavuze ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, “hari ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu biri ku rwego rwo hejuru.”

Uyu Muyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, yaboneyeho gutanga impuruza ku bibazo biri muri DRC.

Ati “Mu gihe imirwano ikomeje kwiyongera mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu Epfo, ibiri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birakomeye kandi biteye impungenge.”

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwakunze gushinja uruhande rwa Leta ko rukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, ndetse ko ari na yo ntego y’urugamba rwaryo rugamije kurandura ibyo bibazo byose.

Kuri Volker Türk we, avuga ko impande zose ziri mu mirwano mu Ntara za Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo ziri mu bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu ndetse no guhonyora uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga.

Volker Türk yavuze kandi ko ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma mu mirwano yabaye mu ntangiro z’uyu mwaka, abasirikare ba Leta ya Kinshasa ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo, bakoze amarorerwa ubwo bahungaga.

Yagize ati “Abasirikare ba Congo, ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ufashwa na DRC, bishe abaturage benshi ndetse banafata ku ngufu abagore.”

Inama idasanzwe ya 37 y’Uburenganzira bwa muntu yabaye muri Gashyantare uyu mwaka yigaga ku bibazo bibangamira uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa DRC, Ibihugu binyamurango byemeje ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bikorwa byagaragaye muri kariya gace.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + seven =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

Next Post

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.