Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

radiotv10by radiotv10
17/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Israel kiravuga ko ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’iminsi itanu gusa cyivuganye Abajenerali batatu mu gisirikare cya Iran barimo uwari Umugaba Mukuru wacyo, cyishe Umugaba Mukuru mushya wari washyizweho, Maj Gen Ali Shadmani wari uyoboye urugamba.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Igisirikare cya Israel cyari cyigambye ko mu bitero byacyo bya rutura, kivuganye Abajenerali batatu bari basanzwe bari mu bushorishori mu buyobozi bw’Igisirikare cya Iran.

Muri aba Bajenerali bivuganywe na Israel muri ibi bitero, barimo Major General Mohammad Bagheri wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, Igisirikare cya Israel cyemeje ko uwari wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, na we cyamwivuganye.

Ubutumwa bwatanzwe n’Igisirikare cya Israel, bugira buti “Ku nshuro ya kabiri mu minsi itanu, IDF yakukuyeho Umugaba Mukuru w’Ingabo mu gihe cy’intambara, umuyobozi wo hejuru w’ubutegesi bw’igisirikare.”

Igisirikare cya Israel cyakomeje kivuga ko Maj Gen Ali Shadmani yari umwe mu basirikare bo hejuru akaba n’Umujyanama wa hafi mu bya gisirikare w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Hosseini Khamenei.

Maj Gen Ali Shadmani yiciwe mu bitero by’Igisirikare cya Israel byagabwe muri Tehran yo hagati nyuma yo kumenya amakuru yizewe y’aho aherereye.

Abandi Bajenerali bivuganywe na Israel mu cyumweru gishize, ni Major Gen. Hossein Salami wari Umugaba Mukuru wa IRGC (Islamic Revolutionary Guard Corps) ndetse na Major general Gholam Ali Rashid wari Umugaba Mukuru w’Ibikorwa by’Ubutabazi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Haravugwa amakuru ateye impungenge mu bice biberamo biberamo imirwano muri Congo

Next Post

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

Related Posts

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuryango w’Abibumbye watabarije abatuye Isi bugarijwe n’ubukene ndetse ababarirwa muri miliyari enye, bakaba batabasha kugerwaho na serivisi zibakuru mu bukene...

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.