Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Minisitiri wo muri Congo wigeze kuvuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda ntakiri muri Guverinoma

radiotv10by radiotv10
18/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Minisitiri wo muri Congo wigeze kuvuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda ntakiri muri Guverinoma
Share on FacebookShare on Twitter

Constant Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kwegura ku nshingano ze nyuma yuko Ubushinjacyaha butangiye kumukurikirana ku byaha byo kunyereza amafaranga menshi.

Ubwegure bwa Constant Mutamba yabugejeje kuri Perezida Félix-Antoine Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025.

Ibitangazamakuru byo muri Congo, bivuga ko ubu bwegure bwe bwaje nyuma y’ibiganiro byamaze hafi isaha mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, ndetse amakuru aturuka mu bari hafi ya Perezida, akaba yemeza ko yemeye ubwegure bwe.

Constant Mutamba yeguye nyuma y’iminsi micye Inteko Ishinga Amategeko ihaye uburenganzira Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imanza bwo kumukurikirana mu byaha byo kunyereza umutungo wa Leta.

Uyu munyapolitiki akurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari yagenewe kubaka Gereza i Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imanza, Firmin Mvonde yatangaje ko ibisobanuro yahawe na Mutamba bidafututse ku buryo yahagarika iperereza kuri we, ahubwo ko byashimangiye ko agomba gukomeza kumukurikirana.

Uyu Mushinjacyaha yagize ati “Ibimenyetso byatanzwe na Minisitiri, nta na kimwe kigaragaza ko ibyo aregwa bidafite ishingiro. Ahubwo bishimangira umugambi ugaragara wo kunyereza imari ya Leta.”

Uyu munyapolitiki weguye muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni umwe mu bibasiye u Rwanda barushinja ibinyoma ndetse banakoresha imvugo ziremereye.

Kuri Constant Mutamba wari wanarengereye, yari yanavuze amagambo kuri Perezida Paul Kagame yamaganywe na Guverinoma y’u Rwanda, kubera ubushotoranyi bukabije bwari buyarimo.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2024 ubwo Constant Mutamba yasuraga Gereza ya Munzenze iherereye i Goma, yabwiye imfungwa zaho ko zigomba kwitegura gutera u Rwanda ngo kugira bisubize ubutaka bwabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − five =

Previous Post

Awaken the genius within: Unlock your true potential

Next Post

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.