• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Minisitiri wo muri Congo wigeze kuvuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda ntakiri muri Guverinoma

radiotv10by radiotv10
18/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Minisitiri wo muri Congo wigeze kuvuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda ntakiri muri Guverinoma
Share on FacebookShare on Twitter

Constant Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kwegura ku nshingano ze nyuma yuko Ubushinjacyaha butangiye kumukurikirana ku byaha byo kunyereza amafaranga menshi.

Ubwegure bwa Constant Mutamba yabugejeje kuri Perezida Félix-Antoine Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025.

Ibitangazamakuru byo muri Congo, bivuga ko ubu bwegure bwe bwaje nyuma y’ibiganiro byamaze hafi isaha mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, ndetse amakuru aturuka mu bari hafi ya Perezida, akaba yemeza ko yemeye ubwegure bwe.

Constant Mutamba yeguye nyuma y’iminsi micye Inteko Ishinga Amategeko ihaye uburenganzira Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imanza bwo kumukurikirana mu byaha byo kunyereza umutungo wa Leta.

Uyu munyapolitiki akurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari yagenewe kubaka Gereza i Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imanza, Firmin Mvonde yatangaje ko ibisobanuro yahawe na Mutamba bidafututse ku buryo yahagarika iperereza kuri we, ahubwo ko byashimangiye ko agomba gukomeza kumukurikirana.

Uyu Mushinjacyaha yagize ati “Ibimenyetso byatanzwe na Minisitiri, nta na kimwe kigaragaza ko ibyo aregwa bidafite ishingiro. Ahubwo bishimangira umugambi ugaragara wo kunyereza imari ya Leta.”

Uyu munyapolitiki weguye muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni umwe mu bibasiye u Rwanda barushinja ibinyoma ndetse banakoresha imvugo ziremereye.

Kuri Constant Mutamba wari wanarengereye, yari yanavuze amagambo kuri Perezida Paul Kagame yamaganywe na Guverinoma y’u Rwanda, kubera ubushotoranyi bukabije bwari buyarimo.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2024 ubwo Constant Mutamba yasuraga Gereza ya Munzenze iherereye i Goma, yabwiye imfungwa zaho ko zigomba kwitegura gutera u Rwanda ngo kugira bisubize ubutaka bwabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 8 =

Previous Post

Awaken the genius within: Unlock your true potential

Next Post

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.