• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

radiotv10by radiotv10
18/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihugu bya Israel na Iran byongeye kurasana za misile ziremereye, ari na ko hakomeza gutangwa umuburo ku baturage ko aho batuye hagiye gusukwaho ibisasu.

Iyi mirwano yakomeje kuri uyu wa Gatatu tariki 18 kamena 2025, ubwo intambara ihanganishije ibi bihugu byombi bimaze igihe birebana ayi ingwe, yinjiraga ku munsi wa gatandatu.

Ingabo za Israel zatangaje ko Iran yohereje ibisasu bibiri bikurikirana mu rukerere rwo kuri uyu wa Gatatu bigana muri Israel, ibyo bisasu bikaba byumvikanye mu mujyi wa Tel Aviv.

Ni mugihe Israel na yo  yasabye abaturage bo mu gace ko mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Tehran, kwimuka byihuse kugira ngo indege zayo za gisirikare zibashe kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Iran, byumwihariko ku mutwe w’izi ngabo za iran udasanzwe witwa (Revolutionary Guards) ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Tehran.

Abinyujije ku rubuga rwe Truth Social ku wa Kabiri, Donald Trump yasabye Iran kumanika Amaboko, anaburira ko kwihangana kwa Leta Zunze Ubumwe za America kugenda kurangira.

Ibitangazamakuru bitandukanye birimo n’ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, biravuga ko ayo magambo ya Trump, ashobora kuba aca amarenga ko bishobora kurangira America yifatanyishe na Israel mu kugaba ibitero ku hakorerwa ibisasu bya kirimbuzi bya Iran.

White House yatangaje ko Trump yavuganye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri telefone kuri uyu wa Kabiri, byakurikiwe n’itangazo ry’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America rivuga ko zohereje indege z’intambara nyinshi mu Burasirazuba bwo hagati.

Ni mu gihe ibiro bishinzwe iperereza muri America, byatangaje ko Iran ifite umubare munini w’ibisasu bya misile bya kirimbuzi kurusha ibindi Bihugu byose byo muri ako karere.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − 2 =

Previous Post

Icyo umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ku guhamagazwa mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

Next Post

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.