Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza kugira ngo akurikiranwe hamwe na bagenzi be ibyaha birimo gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Amakuru y’ifungwa rya Ingabire Victoire, yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu butumwa rwatanze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025.
Iri tangazo rigira riti “RIB ibisabwe n’Ubushinjacyaha, tariki ya 19 Kamena 2025, yatangije iperereza kuri INGABIRE UMUHOZA Victoire mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be, kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.”
RIB itangaza ko “Ingabire Victoire Umuhoza akurikiranyweho hamwe na bagenzi be ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.”
Uyu munyapolitiki ubu afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Ingabire yatawe muri yombi nyuma y’amasaha macye avuye kwitaba Urukiko Rukuru ruburanisha urubanza ruregwamo itsinda ry’abantu icyenda (9) baregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi.
Ni urubanza rumaze igihe ruburanishwamo iri tsinda rivugwaho kuba abarigize bari mu ishyaka DALFA-Umurinzi [ntiryemewe] ryashinzwe n’uyu munyapolitiki Ingabire Victoire, aho bakurikiranyweho kuba barateguraga bakanitabira amahugurwa y’inyigisho zigamije gukuraho ubutegetsi hatabaye imirwano.
Mu maburanisha anyuranye y’urubanza ruregwamo aba bantu, Ingabire Victoire Umuhoza yakunze kugarukwaho cyane, aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko yagiye agirana ibiganiro binyuranye n’aba baregwamo, ndetse ko yatanze inkunga mu bikorwa byabo mu buryo bunyuranye, nk’inkunga y’amafaranga ndetse n’inyigisho zatangwaga muri ayo mahugurwa.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, Umucamanza w’Urukiko Rukuru yabajije Ubushinjacyaha impamvu uyu Ingabire Victoire bigaragara ko yagize uruhare runini muri ibi byaha biregwa aba aba bantu, ariko akaba adakurikiranywe muri uru rubanza, busubiza ko bufite ububasha bwo kumukurikirana no kumureka, ari na bwo Umucamanza yafataga icyemezo ko agomba kwitaba Urukiko mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane.
Ingabire Victoire Umuhoza, yari amaze imyaka irindwi arekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, aho yafunguwe muri Nzeri 2018, nyuma yuko mu mpera za 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15.
RADIOTV10