• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari icyizere abantu bagira ku masezerano y’amahoro ategerejwe hagati y’u Rwanda na Congo?

radiotv10by radiotv10
20/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hari icyizere abantu bagira ku masezerano y’amahoro ategerejwe hagati y’u Rwanda na Congo?
Share on FacebookShare on Twitter

Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko kuba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigiye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro, ari intambwe ya mbere itanga icyizere mu kubona umuti w’ibibazo bimaze igihe hagati y’Ibihugu byombi.

Mu ijoro ryo ku ya 18 Kamena 2025 Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yashyize hanze itangazo rivuga ko inzobere z’u Rwanda n’iza DRC zamaze iminsi mu biganiro ku bikubiye mu masezerano y’amahoro azashyirwaho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.

Iri tangazo ryagaragaje zimwe mu ngingo zikubiye muri aya masezerano, nko kuba Ibihugu byombi byaremeranyijwe kubaha ubusugire bwa buri kimwe, ndetse no gufatanya kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze igihe mu mikoranire n’umutwe wa FDLR uhungabanya u Rwanda unagizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bukaba bwarasabwe kenshi guhagarika imikoranire na wo, dore ko ari na wo muzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Aya masezerano y’amahoro ategerejwe gushyirwamo umukono ku rwego rw’Abaminisitiri azaba mu cyumweru gitaha tariki 27 Kamena 2025 muri Leta Zunze Ubumwe za America, azakurikirwa n’ibiganiro bizahuza Abakuru b’Ibihugu byombi.

Me Gasominari Jean Baptiste avuga ko isinywa ry’ariya amasezerano “Bitanga icyizere kuko habayeho imishyikirano hagati y’Ibihugu byombi baganira ku bibazo biri hagati yabyo noneho urwego rw’impuguke z’ibyo Bihugu rwashoboye kwiga ku masezerano azashyirwaho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Abakuru b’Ibihugu. Twavuga ko ari intambwe ya mbere kuko impuguke z’Ibihugu byombi zashoboye kumvikana ku bizashyirwaho umukono.”

Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwakunze kugaragaza ko budafite ubushake bwa politiki mu gushaka umuti binyuze mu nzira z’amahoro, ndetse imyanzuro yagiye ifatwa kenshi, bukagenda buyirengaho, bugashyira imbere inzira z’intambara.

Me Gasominari avuga ko nubwo Congo yakunze kwitwara muri buriya buryo, ariko ibi byagezweho ari “intambwe kuko nibaza gusanga amahoro afite akamaro kurusha intambara bagasanga bashobora kurangiza intambara biciye mu biganiro kandi intambara zose zo ku Isi zijya zirangira uku biciye ku meza y’ibiganiro. Ubwo ibiganiro byatangiye reka twitege yuko hazaboneka n’igisubizo cyava i Doha, cyava i Washington… icy’ingenzi abaturage bakeneye ni uko haba umutekano.”

Me Aloys Mutabingwa we avuga ko amasezerano ubwayo adashobora kuzarangiza ibibazo, ahubwo ko igikenewe kurusha ibindi ari ubushake bwa politiki, ku buryo niyo hasinywa ayo masezerano ariko hatari ubwo bushake, nta muti waboneka.

Ati “Igisubizo ku kibazo ni icyitwa amahoro. Kugira ngo amahoro aboneke, ni ubushake bugomba kubanza. Hari n’inyandiko zikunda gusinywa, hari izasinywe nyinshi imyaka myinshi ariko mu byukuri ntabwo zatanze amahoro kuko abazisinya iyo badafite ubushake bwo kugarura amahoro, zihinduka inyandiko gusa.”

Icyakora aba basesenguzi bavuga ko kuba ibi biganiro byarinjiwemo n’abahuza barimo Leta Zunze ubumwe za America na Qatar, na byo bishobora kugira uburemere mu gushaka umuti w’ibi bibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − seventeen =

Previous Post

Pasiteri yafunzwe nyuma yo kurarana n’umugore w’abandi wari wamusuye yakoze urugendo rurerure apfiriye iwe

Next Post

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.