• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ninde wigiza nkana?: Rocky na Papa cyangwe bakomeje kunyuranya ku itandukana ryabo

radiotv10by radiotv10
09/12/2021
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Ninde wigiza nkana?: Rocky na Papa cyangwe bakomeje kunyuranya ku itandukana ryabo
Share on FacebookShare on Twitter

Uwizeye Marc wamenyekanye nka Rocky uzwi mu gusobanura film akaba asanzwe anafasha abahanzi, yemeje ko yamaze gutandukana na Papa Cyangwe yari amaze igihe afasha mu muziki mu gihe uyu muhanzi we yari yatangaje ko ibyo gutanduka kwabo ari ibihuha.

Itandukana ry’aba bombi, ryavuzwe kuva mu minsi ishize gusa Rocky icyo gihe yari yavuze ko Papa Cyangwe ari we ufite ibisubizo by’ukuri kuko ari we watangaje ibyo bintu we ntacyo afite cyo kubivugaho.

Iyi nkuru yongeye kuvugwa muri iki cyumweru gusa Papa Cyangwe ayamaganira kure aho yavuze ko akiri mu maboko ya Rocky Entertainment gusa akavuga ko icyahindutse ari imikoranire.

Kuri telephone yagize ati “Ukuri ni uko tutatandukanye n’ubu turi kumwe mu modoka, ntabwo twatandulanye icyo twakoze ni uguhindura imikorere na yo itari myinshi, icyo twashatse ni uko indirimbo za Papa Cyangwe zica ku mbuga ze, noneho ikindi cyahindutsemo ni uko twashatse ngo tuzamure n’izina Cuma Gang’ ribe rinini rirenge kuba babyumva mu ndirimbo ngo Cuma.”

Ku rundi ruhande Rocky we yahise atangaza ko ibye na Papa Cyangwa byarangiye abinyujije mu butumwa bugaragaza itangazo rigenewe Abanyamakuru yashyize kuri Instagram ye.

Iri tangazo ryatambutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Rocky yatangaje ko Papa Cyangwe ari we wabasabye ko batandukana ndetse na bo bemera ubwo busabe bakaba bamwifurije ishya n’ihirwe ndetse basaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira.

Rocky yagize ati “Papa Cyangwe yaraje ansezeraho ambwira ko atifuza ko twakomezanya, njye ntabwo nashoboraga kumuzirika.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − thirteen =

Previous Post

COVID-19 itaherukaga kugira uwo ihitana mu Rwanda yatwaye ubuzima bw’umwana w’imyaka 13

Next Post

Mu Rwanda hatangijwe ikigo cy’ikoranabuhanga cyizafasha abahanga mu bya kumenya indwara zangiza ubuzima

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Next Post
Mu Rwanda hatangijwe ikigo cy’ikoranabuhanga cyizafasha abahanga mu bya kumenya indwara zangiza ubuzima

Mu Rwanda hatangijwe ikigo cy’ikoranabuhanga cyizafasha abahanga mu bya kumenya indwara zangiza ubuzima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.