Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n’uko bashyizwe mu isoko rishya ariko irishaje ryo muri Gare ya Musanze rigakomeza gukorerwamo, ku buryo bo nta bakiliya babona.
Dusengiyaremye Innocent ucururiza muri iri soko riherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, avuga ko kuva muri Nyakanga umwaka ushize wa 2024, bakorera mu bihombo.
Ati “Ibintu by’imboga n’imbuto twagize ibihombo cyane kubera ko abantu barigezemo bakajya batandika ibicuruzwa bikabura abaguzi.”
Uko kubura abakiliya, bamwe mu bakorera muri iri soko cyane cyane abacuruza imboga n’imbuto bakavuga ko byaba bituruka ku kuba hari amasoko abiri kandi yegeranye yose acururizwamo ibicuruzwa bimwe nyamara ngo bari bijejwe n’ubuyobozi ko abacururiza mu isoko rya Gare na bo bagomba kuza muri iri soko.
Ayingeneye Drocella ati “Hano muri iri soko harimo abantu benshi bafite ibisima ariko bagumye muri gare kandi barabisorera. Twe dutegereje ko na bo babazana kuko tubona isoko rya gare ari ryo ridutera ibihombo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien avuga ko hari ibyabanje gukorwa mu isoko rishya rya Kariyeri ariko ko bitarenze uku kwezi kwa Nyakanga abacururiza muri Gare na bo bazaba bamaze kugera mu isoko rishya.
Yagize ati “Ubu haribyo turi kongera mu isoko rya Kariyeri kugira ngo abacururiza muri gare na bo bazabone aho bakorera kandi ndatekereza ko bizarangirana n’uku kwezi kwa gatandatu ku buryo mu ntangiriro z’ukwa 07 batangira kwimuka mu byiciro ndetse n’abacuruza amabutike bazaze mu gihe kitarenze amezi abiri.”
Isoko rishya rya Kariyeri rigiye kuzuza umwaka ritangiye gukorerwamo rifite ubushobozi bwo gukoreramo abacuruzi basaga 2 000 kuko rifite ibisima bigera ku 2053.



Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10