Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

radiotv10by radiotv10
12/07/2025
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu kiruhuko, anirukana abandi barenga 200 barimo ACP George Ruterana wari Umuyobozi Mukuru wa rimwe mu mashami ya RCS.

Iri zamurwa mu ntera, isezerera n’iyirukanwa, byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025.

Mu birukanywe uko ari 219, barimo ACP Dr. George Ruterana wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubuzima muri RCS.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora, ntirwatangaje impamvu Perezida wa Repubulika yirukanye aba bakozi barwo, gusa hari impamvu ziteganywa n’ingingo ya 96 y’Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 009/03 ryo ku wa 09/05/2025 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi bashinzwe igorora.

Amwe mu makosa agaragazwa n’iyi ngingo ashobora gutuma umukozi wa RCS yirukanywa, arimo guta akazi mu gihe kirenze iminsi

15; agurisha ibikoresho by’akazi cyangwa ibyo ashinzwe kurinda; agaragayeho imyifatire iganisha kuri ruswa cyangwa afite imyifatire iteye amakenga ko yakiriye ruswa ubwe cyangwa binyujijwe ku wundi kabone n’iyo inkiko zaba zitarafata ibyemezo byazo, kuba yatanze ibyangombwa bihimbano kugira ngo ahabwe akazi; kuba yiba mu kazi, ndetse  n’andi atandukanye.

 

Hari n’abazamuwe mu mapeti

Iri tangazo rya RCS kandi rigaragaza ko Perezida wa Repubulika yanazamuye mu ntera abofisiye barimo batatu bakuwe ku ipeti rya Chief Superintendent bahabwa irya Assistant Commissioner.

Hari kandi bane bakuwe ku ipeti rya Senior Superintendent bahabwa irya Chief Superintendent, abandi 11 bakuwe ku ipeti rya Superintendent bahabwa irya Senior Superintendent.

Uretse abazamuwe mu ntera n’abirukanywe, Perezida wa Repubulika yanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo abo ku rwego rwo hejuru, nka Commissionner Jean Bosco Kabanda, ndetse n’abandi batatu bafite ipeti rya Assistant Commissioner ari bo Camille Gatete, Salim Munana Mugisha na Emmanuel Nshoza Rutayisire.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo abofisiye bakuru 10, abofisiye bato 14, n’abandi 60 mu byiciro by’Abasuzofisiye n’abawada.

Hari kandi abandi bakozi ba RCS umunani basubijwe mu buzima busanzwe, mu gihe abandi babiri basezerewe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 20 =

Previous Post

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Next Post

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Rwanda  is actively rolling out its new Single Digital ID (SDID) system nationwide,a major initiative for digital transformation. The registration and data...

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

by radiotv10
22/11/2025
0

Kaminuza ya East Africa University Rwanda na yo imaze gutanga impamyabushobozi ku bantu bigiye ku murimo bagera kuri 340, biganjemo...

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

by radiotv10
22/11/2025
0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA/Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko mu mezi ane ashize abiyandikishihe muri gahunda y’ishimwe rihabwa abaka inyemezabwishyu ya...

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, na we yageneye ubutumwa Perezdia Paul Kagame, amushimira ibiganiro byiza...

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

by radiotv10
21/11/2025
0

President Paul Kagame expressed his gratitude to the Emir of Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, who visited Rwanda...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.