Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

radiotv10by radiotv10
14/07/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi muryango, aho bivugwa ko yabitewe no kuba yarafashe umwenda muri banki atabyumvikanyeho n’umugabo bashakaga kwivugana.

Uyu mugore w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yuko ruburijemo uyu mugambi yari gukorana n’undi mugabo w’imyaka 36 ndetse n’umugore we w’imyaka 34.

Ni mu gihe ibi byabaye tariki 27 z’ukwezi gushize kwa Kamena 2025, mu Mudugudu wa Kitarimwa mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba, aho uyu muryango utuye.

Aba uko ari batatu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi ndetse bakaba baramaze gukorerwa dosiye ikaba yaranashyikirijwe Ubushinjacyaha mu cyumweru gishize.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko uyu mugambi watahuwe mu n’uru Rwego muri gahunda yarwo yo gutahura ibyaha nk’ibi biba biri gutegurwa.

Dr Murangira avuga ko uyu mugore washakaga kwicisha umugabo we, basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku kibazo bagiranye mu muryango wabo.

Yagize ati “Ayo makimbirane ashingiye ku kuba umugore yarafashe inguzanyo muri banki atabyumvikanye n’umugabo we.”

Amakuru avuga ko uyu mugore wari waracuze umugambi wo kwicisha umugabo we bigatahurwa atarabigeraho, yari yaremeye kuzaha uyu mugabo n’umugore we ibihumbi 500 Frw.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 20: Gucura umugambi wo gukora icyaha

Gucura umugambi wo gukora icyaha ni ubwumvikane hagati y’abantu babiri (2) cyangwa benshi bugamije gukora icyaha cyakorwa n’umwe cyangwa benshi muri bo.

Gucura umugambi wo gukora icyaha bihanishwa igihano giteganyirijwe icyaha cyacuriwe umugambi.

Umuntu wese uri mu mugambi wo gutegura, akabimenyesha ubutegetsi bw’igihugu, inzego z’ubutabera cyangwa iz’umutekano, ko hategurwa ibyaha, akabumenyesha n’amazina y’abagome n’ay’ibyitso byabo, asonerwa igihano giteganyirijwe icyaha cyo gucura umugambi mu gihe ibyo abikoze mbere y’uko icyaha gicurirwa umugambi gikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Next Post

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

Related Posts

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

IZIHERUKA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo
MU RWANDA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.