Abatuye mu Mirenge ya Rugarama na Cyanika mu Karere ka Burera, bavuga ko bamaze imyaka ibiri bugarijwe n’udusimba tuzwi nk’isazi z’umweru, twirara mu myaka yabo nk’ibirayi n’ibishyimo tukayona ntibagire icyo basarura, tukanabasanga mu ngo tukibasira abambaye imyambaro y’icyatsi n’umuhondo.
Niyonzima Bonaventure agira ati “Twatangiriye mu gice bita I Murera ku ka Rebe tugenda tuza, none iyo uhinze ibishyimbo ntacyo ukuramo none abaturage turi mu bukene kubera ako gasimba.”
Aba baturage bavuga ko imyaka yibasiwe n’utu dusimba byumwihariko ibishyimbo, itera ku buryo aho twageze, batirirwa basubira mu mirima ngo bajye gusarura.
Mukasine Claudine ati “Birayanga nk’aho byakazanye agateja ugasanga byazanye ibintu by’ibivuta wajya gusarura ugasanga ntakirimo. Rero inzara irahari, none se nk’uwahinga ibishyimbo akeza ntabyo, ibirayi nabyo ni uko.”
Bakomeza bavuga ko kugeza ubu badafite uburyo bwizewe bwo kurwanya iki cyonnyi kuko umuti bahawe n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’Utugari ntacyo wabafashije bityo bagasaba ko inzego zishinzwe ubuhinzi zabashakira umuti w’utu dukoko tumaze kuba indahiro muri aka gace.
Ndayambaje Faustin ati “Baherutse kuzana imiti y’igerageza bateye twihisha munsi y’amababi bamaze gutera turagaruka bivuze ngo rwaratuyobeye ahubwo mwatuvuganira mu rwego rwo hejuru mukadusabira imiti tukareba ko twahangana narwo.”
Mugiraneza Dieudonne, Umuyoyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, ishami rya Rwerere avuga ko hari uburyo buri kwigishwa aba baturage bahangana n’utu dusimba.
Yagize ati “Icyo turimo turwana na cyo ni ugutera imiti kugira ngo tugabanuke kuko ubwinshi bwatwo ntabwo byakorohera abaturage kubona imiti mu gihe iyo uteye duhita tuguruka tukajya mu ishyamba kandi ntitwatera imiti mu ishyamba. Ni ukuvuga ngo rero muri aka gace kegereye ishyamba biragoye ariko tuzakomeza gutera imiti twica amagi kugira ngo turinde kwiyongera cyane bityo buhoro buhoro tuzashira burundu.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko utu dukoko tuzwi nk’isazi y’umweru [Whiteflies] mu ndimi z’amahanga ngo twiyongera bitewe n’ubushyuhe mu butaka n’ikinyabutabire cya Potassium nyinshi iva mu magufa ngo tugaragara cyane mu Mirenge ya Cyanika, Rugarama na Gahunga yo mu karere ka Burera.



Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10