Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, bakunze kuvuga ko ibikorwa bya Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro izwi nka St Simon Metals, bibabangamiye, baravuga ko byatangiye kubangiriza inzu ku buryo hari n’izatangiye gusenyuka.
Umwaka ushize abaturage bo mu Kagari ka Bwiza muri uyu Murenge wa Kigabiro, baratabazaga bavuga ko iyi kompanyi St Simon Metals yashyize idamu y’amazi hagati y’ingo ku buryo yari iteye impungenge ubuzima bwabo byumwihariko ubw’abana bahanyuraga.
Ubu noneho abaturage begereye ahakorerwa ibikorwa by’ubucukuzi by’iyi kompanyi, bavuga ko intambi zituritswa na yo zatangiye gusenya inzu zabo.
Manirafasha Emmanuel yagize ati “Ikoresha ibikoresho biduhungabanyiriza inzu, inzu irasaduka byatinda ukabona birahurudutse byikubise hasi, ruriya rukuta rw’amatafari rwaramanutse rwikubita hasi.”
Aliane Umutoni we avuga ko iruhande rw’inzu ye hakorerwa ibikorwa by’ubucukuzi bw’iyi komanyi, ku buryo iyo bari gucukura atabona amahoro.
Ati “Ndaba ndimo aho imashini ihindira neza nkabona harimo haratigita, mbese nta cyizere mfite ko imvura niza kugwa ntazibiramo hasi.”
Rufayina Theodomire we avuga ko inzu ye yamaze kugwa, ubu akaba acumbitse mu baturage, mu gihe ikibazo yamaze kugeza mu buyobozi bw’Akarere ariko akaba atarasubizwa.
Ati “Reba ririya Dirishya uko rimeze, inzu yararigise mu kuzimu biragaragara. Uretse ubu nimutse kubera iki kibazo, inzego zose zirakizi.”
Umuyobozi muri iyi Kompanyi ya St Simon Metals, Ezra Nshimiyimana avuga ko umuturage wese byagaragaye ko ibikorwa byabo bizanyura mu nzu ye, bamuha ingurane ku buryo hari ababyumva bakabyiriraho na bo bashaka ko bagurirwa.
Ati “Buri muntu wese uri mu murongo dukoreramo twebwe turamugurira, akemera akajya gutura ahandi ubuzima bwe ntibugire ikibazo. Abaturage iyo bumvise ngo barimo kugurira abaturage buri muturage n’utazagererwa mu isambu ahita atangira gutera induru ngo bangurira na runaka baramuguriye.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Richards yamenyesheje RADIOTV10 ko ibitangazwa n’aba baturage atari ukuri.
Ati “Abaturage barifuza expropriation [guhabwa ingurane ku mutungo], ariko ibyo bashyira imbere si ukuri. Inzego nyinshi zabyinjiyemo, na CEO wa RMB (Rwanda Mining Board) yigeze kuhaca arongera yoherezayo abagenzuzi, ntakibazo kirimo, keretse icyaba cyaravutse muri iyi minsi.”
Imiryango icyenda ni yo yagiye igaragaza iki kibazo, ikavuga ko abayobozi batigeze babageraho ngo birebere imiterere yacyo ahubwo ko bagendera kuri raporo bahabwa n’ubuyobozi bw’iyi Kompanyi.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10