Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

radiotv10by radiotv10
18/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni 1 Frw nyuma yo kuwutunganyiriza no kuwubika iwe, arasaba kuwusubizwa, mu gihe Ubuyobozi buvuga ko bidashoboka kuko yakoze ibitemewe, ahubwo ko amafaranga azawuvamo agomba kujya mu isanduku ya Leta.

Uyu muturage witwa Hakizimana Lambert utuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nganzo mu Murenge wa Kivumu, avuga ko yahisemo kubika umusaruro wa kawe ye iwe mu rugo kuko uruganda rwa RWACOOF rwari rusanzwe ruwugura rwari rwatangaje rutazabagurira kuko imashini zarwo zapfuye.

Ati “Nari nasoromesheje ikawa mbona ko zitapfa ubusa ndazihera, maze kuzumutsa abantu baraza nagiye gusoromesha izindi bapakira ikawa zanjye ari iziheze n’izidaheze kandi uruganda rwatangaga itangazo n’abandi baturage barabizi.”

Uyu muturage avuga ko umuraruro we watwawe n’ubuyobozi buvuga ko kuzibika mu rugo bitemewe, mu gihe we avuga ko yabonaga ntayandi mahitamo yari afite kuko uruganda rwagombaga kuwugura rwari rwabamenyesheje ko bitagishobotse, none ubu yugarijwe n’ubukene.

Ati “None abana banjye bagiye kwicwa n’inzara, ejobundi barampamagaye ngo umwana yabuze minerivari, narirutse nageze no ku Karere nararushye.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko ibyo gusubiza ikawa uyu muturage cyangwa kumuha amafaranga bidashoboka, ahubwo ko itegeko riteganya ko amafaranga azavamo azashyirwa mu isanduku ya Leta.

Ati “Nta muturage wemerewe guherera ikawa mu rugo kuko iyo ubikoze iyo kawa iratwarwa n’ibikoresho yakoreshaga, ni yo mpamvu nubwo icyo kibazo ntari nkizi.”

Uyu muyobozi avuga ko ahubwo agiye gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo amenye ko amafaranga yavuye muri uyu musaruro w’umuturage warenze ku mategeko yageze kuri konti y’Akarere.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 9 =

Previous Post

Building a strong career foundation: A guide for Rwandan youth

Next Post

Rayon Sports nyuma yo kuregwa n’uwari kapiteni wayo hari undi mukinnyi wayitangiye ikirego

Related Posts

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Building a strong career foundation: A guide for Rwandan youth

Building a strong career foundation: A guide for Rwandan youth

by radiotv10
18/07/2025
0

In today’s fast-changing world, choosing and growing a career is more than just getting a job. It's about building a...

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

by radiotv10
17/07/2025
0

Perezida wa Kenya, William Ruto yakiriye General (Rtd) James Kabarebe nk’Intumwa Idasanzwe ya Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro byagarutse no...

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

by radiotv10
17/07/2025
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda bakabangamira ibinyabiziga mu bihe byo kwambukiranya umuhanda,...

IZIHERUKA

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho
AMAHANGA

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

by radiotv10
18/07/2025
0

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe

Eng.- AFC/M23 sends a message to DRC Government and warns the Burundian army

18/07/2025
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon Sports nyuma yo kuregwa n’uwari kapiteni wayo hari undi mukinnyi wayitangiye ikirego

Rayon Sports nyuma yo kuregwa n’uwari kapiteni wayo hari undi mukinnyi wayitangiye ikirego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.