Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ganza ganza Rudasumbwa-Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen.Muhoozi yongeye gushima Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
16/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ganza ganza Rudasumbwa-Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen.Muhoozi yongeye gushima Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda, yongeye gushima Perezida Paul Kagame akunze kwita ‘My Uncle’, asanzwe anafatiraho icyitegererezo.

General Muhoozi yongeye gushima Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame abinyujije mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X akunze gukoresha, aho yagize ati “Ganza Ganza Rudasumbwa!”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, bagaragarije General Muhoozi ko na bo bashima Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere myiza yakuye Abanyarwanda ahabi ikabicaza aho gushimwa na buri wese.

Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney wagize imyanya inyuranye mu Buyobozi Bukuru bw’u Rwanda, ni umwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa General Muhoozi.

Gatabazi wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, yagize ati “Uvuze neza rwose. Ganza Ganza Rudasumbwa. Imana ikomeze kumuha imigisha no kumurinda [avuga Perezida Kagame] urakoze cyane General.”

General Muhoozi Kainerugaba, akunze gushima Perezida Kagame, ndetse akemeza ko ari umwe mu banyapolitiki beza n’intwari babayeho mu mateka ya Afurika no ku Isi.

Mu butumwa kandi aherutse gutangaza, yaburiye abarwanya Umukuru w’u Rwanda, byumwihariko abari muri Uganda, ababwira ko bazahura n’akaga gakomeye.

Mu butumwa n’ubundi yari yanyujije kuri X mu cyumweru gishize, Muhoozi yagize ati “Ndasaba ko bikwiye kuba akaga gakomeye cyane kugerageza kurwanya ‘my uncle’ Afande Paul, ku muntu ukomoka muri Uganda. Ni akaga gakomeye cyane!”

Gen. Muhoozi yigeze kwakirwa na Perezida Kagame mu rwuri rwe anamugabira inka z’inyambo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + twelve =

Previous Post

Eng.-Authorities intervene in disagreement surrounding Hotel accused of poor service

Next Post

Igisa n’igitero cyagabwe n’Abajepe mu mutungo w’uwabaye Perezida wa Congo cyazamuye impaka

Related Posts

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

by radiotv10
12/01/2026
0

The Minister of Infrastructure announced that drivers of vehicles carrying many passengers such as public transport vehicles and school buses...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

IZIHERUKA

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law
MU RWANDA

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

by radiotv10
12/01/2026
0

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisa n’igitero cyagabwe n’Abajepe mu mutungo w’uwabaye Perezida wa Congo cyazamuye impaka

Igisa n’igitero cyagabwe n'Abajepe mu mutungo w’uwabaye Perezida wa Congo cyazamuye impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.