Sunday, September 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

U Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya BILLIE JEAN KING CUP

radiotv10by radiotv10
16/07/2025
in SIPORO
0
U Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya BILLIE JEAN KING CUP
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Tennis, yatsinze Senegal ihita iyobora itsinda inabona itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya Billie Jean King Cup.

Iyi ni imikino yatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru, aho ibihugu 12 bihuriye mu itsinda rya 4(Group IV), byahuriye mu Rwanda ngo byishakemo igihugu kimwe kizazamuka mu itsinda rya 3(Group III).

Ibyo bihugu 12, byagabanyijwe mu matsinda 3 muri Tombola yabaye ku cyumweru, buri tsinda ririmo ibihugu 4, maze buri gihugu kigakina n’ikindi bari mu itsinda rimwe.

U Rwanda rwari mu itsinda rimwe na Senegal, Ethiopia na Congo Brazaville. Imikino yose u Rwanda ruyisoje ruyitsinze, bivuze ko ruyoboye itsinda rwari ruherereyemo.

U Rwanda rugomba guhura n’ibindi bihugu biyoboye amatsinda yandi 2 ari byo Cameroun na Togo maze igihugu kizaba icya mbere, kikazatwara igikombe, kikanazamuka muri Group 3.

Uko ibihugu bikina, hakinwa imikino 3 irimo 2 ya Singles(aho abakinnyi bakina ari umwe umwe) ndetse na Doubles aho bakina ari babiri bahanganye n’abandi 2.

Mu mukino wa nyuma u Rwanda ruboneyeho itike rutsinze Senegal, Gisèle Umumararungu uhagarariye u Rwanda yari yabanje gukina maze atsindwa na Christel Fakhry wa Senegal, mu gihe umukino wa 2, Lia Kaishiki Mosimann wari uhagarariye u Rwanda yatsinze Lea Crosetti wa Senegal maze iba intsinzi imwe kuri imwe, bakiranurwa na Doubles(gukina ari babiri babiri).

Ikipe y’u Rwanda yongeye guhitamo Lia Kaishiki Mosimann akinana na Olive TUYISENGE mu gihe Senegal yakinishije Lea Crosetti akinana na Christel Fakhry.
U Rwanda rwabatsinze amaseti 2-1, bisabye icyo twakwita nka kamarampaka(Tiebreak).

Kuri uyu wa 4 saa yine za mu gitondo, U Rwanda ruzakina na Togo hanyuma rozongere ku wa 6 rukina na Cameroun, imikino yose ikaba iri kubera muri IPRC KIGALI.

Imikino nk’iyi y’umwaka ushize, U Rwanda rwari rwabaye urwa 5 mu bihugu 10 byari byitabiriye, Algérie ikaba ari yo yabaye iya mbere ihita inazamukamuri Group 3.

LIA KAISHIKI MOSIMANN UKINIRA U RWANDA
LIA KAISHIKI NA OLIVE TUYISENGE BAKINANYE ARI BABIRI(DOUBLES)
LEA CROSETTI NA CHRISTEL FAKHRY BA SENEGAL

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Prosecution seeks 15-year prison sentence for Manzi, owner of Billion Traders

Next Post

Mental Health in 2025: What’s happening and why it matters

Related Posts

Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

by radiotv10
27/09/2025
0

Umunya-Espagne Ostiz Taco Paula yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’abangavu batarengeje imyaka 19, noneho Umunyafurikakazi...

Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids

Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids

by radiotv10
27/09/2025
0

Umutoza wa APR FC, Umunya-Maroc Abderrahim Taleb yakomoje ku burwayi bwa rutahizamu w’iyi kipe Umunya-Burkina Faso Cheikh Djibril Ouattara wafashwe...

Amakuru agezweho-Amagare: Umutaliyani yegukanye Shampiyona y’Isi ibera mu Rwanda y’abatarengeje imyaka 23

Amakuru agezweho-Amagare: Umutaliyani yegukanye Shampiyona y’Isi ibera mu Rwanda y’abatarengeje imyaka 23

by radiotv10
26/09/2025
0

Umutaliyani Lorenzo Mark Finn, w’imyaka 18 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali mu cyiciro cy’abasore batarengeje imaka 23,...

Ubutumwa buturuka muri Rayon muri Tanzania ku bafana bayo n’Abanyarwanda muri rusange

Ubutumwa buturuka muri Rayon muri Tanzania ku bafana bayo n’Abanyarwanda muri rusange

by radiotv10
26/09/2025
0

Umutoza wa Rayon Sports n’umwe mu bakinnyi b’iyi kipe ubu iri kubarizwa i Dar es Salaam muri Tanzania, barasezeranya abakunzi...

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

by radiotv10
26/09/2025
0

Umwongereza Harry Hudson w'imyaka 17 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu ngimbi z’abatarengeje imyaka 19 mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda,...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

What Rwandans expect from the new Digital ID to be issued next year

by radiotv10
27/09/2025
0

Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

27/09/2025
Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids

Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids

27/09/2025
France: The Nicolas Sarkozy trial or the Roger Rabbit syndrome?

France: The Nicolas Sarkozy trial or the Roger Rabbit syndrome?

27/09/2025
The secret life of introverts in a loud world

The secret life of introverts in a loud world

27/09/2025
Netanyahu wa Israel yagaragarijwe ko atishimiwe mu nama y’abayobozi b’Isi

Netanyahu wa Israel yagaragarijwe ko atishimiwe mu nama y’abayobozi b’Isi

26/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mental Health in 2025: What’s happening and why it matters

Mental Health in 2025: What’s happening and why it matters

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

What Rwandans expect from the new Digital ID to be issued next year

Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.