Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gatabazi wari umaze imyaka itatu nta nshingano yageneye ubutumwa Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
17/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yasimbuje Gatabazi ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

Gatabazi Jean Marie Vianney wari ugiye kuzuza imyaka itatu akuwe mu nshingano za Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba yongeye guhabwa umwanya, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yongeye kumugirira, amwizeza kuzakorana ubunyangamugayo.

Mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, hagaragaramo abayobozi bashyizwe mu myanya inyuranye, barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wagizwe Komiseri muri Komisiyo yo Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari abasirikare.

Uyu munyapolitiki wabaye n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yahawe izi nshingano nshya, nyuma y’imyaka itatu akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, na wo yagiyeho nyuma yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Mu butumwa yageneye Perezida Paul Kagame nyuma yo kongera kumugirira icyizere, Gatabazi yamushimiye, kandi amwizeza kuzakorana umurava, n’ubunyangamugayo.

Yagize ati “Nejejwe no kubashimira Nyakubahwa Paul Kagame ku cyizere mwongeye kungirira cyo gukorera Igihugu cyacu nka Komisieri muri Komisiyo yo Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari abasirikare.”

Muri ubu butumwa bwe, Hon. Gatabazi yakomeje agira ati “Niyemeje kuzuzanya izi nshingano ubunyangamugayo n’umuhate, ngendeye ku miyoborere yanyu y’icyitegererezo ndetse n’icyerekezo gihamye mukomeje kugena mu nyungu z’Abanyarwanda.”

Gatabazi yaherukaga inshingano ari muri Guverinoma y’u Rwanda, aho muri Werurwe 2021 yari yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ariko aza gukurwa kuri uyu mwanya mu kwezi k’Ugushyingo 2022.

Uyu munyapolitiki yari yinjiye muri Guverinoma avuye kuyobora Intara y’Amajyaruguru nka Guverineri, inshingano yari yahawe muri 2017.

Ubwo yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yigeze guhagarikwa by’agateganyo kuri izi nshingano, aho muri Gicurasi 2020 yabaye akuwe kuri izi nshingano kubera ibyo yagombaga kubazwa, gusa nyuma y’amezi abiri, muri Nyakanga 2020 asubizwa kuri uyu mwanya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 3 =

Previous Post

Bwa mbere Barack Obama n’umugore we Michelle bari kumwe bavuze ku bihuha byo gutandukana

Next Post

Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

Related Posts

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda Francois Gasana woherejwe na Norvège kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside...

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

by radiotv10
08/08/2025
0

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwahaye ibihano byo guhagarika abanyamategeko 21 bunganira abandi (Abavoka) barimo Me Thierry Kevin Gatete usanzwe azwi...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
0

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

by radiotv10
08/08/2025
0

The National Public Prosecution Authority (NPPA) has confirmed the extradition of Francois Gasana, also known as Franky Dusabe, from the...

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

by radiotv10
08/08/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rufunze Prof. Omar Munyaneza utari uzuza ukwezi akuwe mu nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

by radiotv10
08/08/2025
0

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

08/08/2025
Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

08/08/2025
Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

08/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.