Gatabazi Jean Marie Vianney wari ugiye kuzuza imyaka itatu akuwe mu nshingano za Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba yongeye guhabwa umwanya, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yongeye kumugirira, amwizeza kuzakorana ubunyangamugayo.
Mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, hagaragaramo abayobozi bashyizwe mu myanya inyuranye, barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wagizwe Komiseri muri Komisiyo yo Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari abasirikare.
Uyu munyapolitiki wabaye n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yahawe izi nshingano nshya, nyuma y’imyaka itatu akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, na wo yagiyeho nyuma yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Mu butumwa yageneye Perezida Paul Kagame nyuma yo kongera kumugirira icyizere, Gatabazi yamushimiye, kandi amwizeza kuzakorana umurava, n’ubunyangamugayo.
Yagize ati “Nejejwe no kubashimira Nyakubahwa Paul Kagame ku cyizere mwongeye kungirira cyo gukorera Igihugu cyacu nka Komisieri muri Komisiyo yo Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari abasirikare.”
Muri ubu butumwa bwe, Hon. Gatabazi yakomeje agira ati “Niyemeje kuzuzanya izi nshingano ubunyangamugayo n’umuhate, ngendeye ku miyoborere yanyu y’icyitegererezo ndetse n’icyerekezo gihamye mukomeje kugena mu nyungu z’Abanyarwanda.”
Gatabazi yaherukaga inshingano ari muri Guverinoma y’u Rwanda, aho muri Werurwe 2021 yari yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ariko aza gukurwa kuri uyu mwanya mu kwezi k’Ugushyingo 2022.
Uyu munyapolitiki yari yinjiye muri Guverinoma avuye kuyobora Intara y’Amajyaruguru nka Guverineri, inshingano yari yahawe muri 2017.
Ubwo yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yigeze guhagarikwa by’agateganyo kuri izi nshingano, aho muri Gicurasi 2020 yabaye akuwe kuri izi nshingano kubera ibyo yagombaga kubazwa, gusa nyuma y’amezi abiri, muri Nyakanga 2020 asubizwa kuri uyu mwanya.
RADIOTV10