Thursday, November 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwashyizwe u Rwanda na DRC ku rwego rumwe mu biganiro bihuza AFC/M23 na Congo, akavuga ko ibi Bihugu byombi ari indorerezi (Observateur).

Ni nyuma yuko umunyamakuru Christophe RIGAUD ukorera igitangazamakuru Afrikarabia ufite icyicaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anyujije ubutumwa kuri X, avuga ku biganiro by’i Doha bihuza Guverinoma ya DRC na AFC/M23.

Uyu Christophe RIGAUD yagize ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, mu gihe hakomeje ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma ya Congo, Minisitiri w’Umutekano wa Qatar yahuye mu bihe bitandukanye na bagenzi be uwa Congo Jacquemain Shabani, n’uw’u Rwanda Vincent Biruta, bombi bakaba ari indorerezi (observateurs) muri ibi biganiro bikomeje kuba.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yahise abaza uyu munyamakuru ati “Kuva ryari Guverinoma ya DRC ari ‘Indorerezi’ muri ibi biganiro biri kubera i Doha.”

Ni byo ko aba Baminisitiri b’Umutekano w’Imbere mu Bihugu, Dr. Vincent Biruta w’u Rwanda na mugenzi we wa DRC, Jacquemain Shabani Lukoo; bakiriwe na mugenzi wabo wa Qatar, Sheikh Abdulaziz bin Faisal bin Mohammed Al Thani mu bihe bitandukanye nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano muri Qatar.

Aba Abaminisitiri bageze i Doha muri Qatar mu cyumweru gishize, ubwo bari batumiwe muri ibi biganiro bimaze igihe bihuza Guverinoma ya Congo Kinshasa n’Ihuriro AFC/M23.

Dr. Vincent Biruta na Jacquemain bari bitabiriye ibi biganiro batagiye nk’abagomba kubigiramo uruhare, ahubwo bari batumiwe n’abahagarariye Guverinoma z’Ibihugu biherutse gushyira umukono ku masezerano y’amahoro ajyanye n’ibi biganiro by’i Doha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − two =

Previous Post

Gatabazi wari umaze imyaka itatu nta nshingano yageneye ubutumwa Perezida Kagame

Next Post

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Related Posts

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiya ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiya ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

by radiotv10
13/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba arenga miliyoni 17 Frw mu bujura bumaze iminsi buvugwa...

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

by radiotv10
13/11/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri nderabarezi, bavuga ko bagiye bacibwa intege babwirwa ko ayo masomo asuzuguritse, kandi ko akazi...

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yari guhuriramo na Felix Tshisekedi i Washington...

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko yamaze kwakira ibibazo by’abakiliya ba Sosiyete ya Spiro icuruza moto zikoresha amashanyarazi, bavuga ko zifite...

Ibisobanuro ku kibazo cya Interineti cyagaragaye mu Rwanda byagaragaje aho cyaturutse

Ibisobanuro ku kibazo cya Interineti cyagaragaye mu Rwanda byagaragaje aho cyaturutse

by radiotv10
12/11/2025
0

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ko ruri gukurikirana ikibazo cya Interineti y'umurongo wa MTN Rwanda nyuma yuko isobanuye ko cyatewe n'ibibazo...

IZIHERUKA

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda
IBYAMAMARE

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

by radiotv10
13/11/2025
0

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiya ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiya ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

13/11/2025
Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

12/11/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

12/11/2025
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

12/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiya ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.