• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwashyizwe u Rwanda na DRC ku rwego rumwe mu biganiro bihuza AFC/M23 na Congo, akavuga ko ibi Bihugu byombi ari indorerezi (Observateur).

Ni nyuma yuko umunyamakuru Christophe RIGAUD ukorera igitangazamakuru Afrikarabia ufite icyicaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anyujije ubutumwa kuri X, avuga ku biganiro by’i Doha bihuza Guverinoma ya DRC na AFC/M23.

Uyu Christophe RIGAUD yagize ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, mu gihe hakomeje ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma ya Congo, Minisitiri w’Umutekano wa Qatar yahuye mu bihe bitandukanye na bagenzi be uwa Congo Jacquemain Shabani, n’uw’u Rwanda Vincent Biruta, bombi bakaba ari indorerezi (observateurs) muri ibi biganiro bikomeje kuba.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yahise abaza uyu munyamakuru ati “Kuva ryari Guverinoma ya DRC ari ‘Indorerezi’ muri ibi biganiro biri kubera i Doha.”

Ni byo ko aba Baminisitiri b’Umutekano w’Imbere mu Bihugu, Dr. Vincent Biruta w’u Rwanda na mugenzi we wa DRC, Jacquemain Shabani Lukoo; bakiriwe na mugenzi wabo wa Qatar, Sheikh Abdulaziz bin Faisal bin Mohammed Al Thani mu bihe bitandukanye nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano muri Qatar.

Aba Abaminisitiri bageze i Doha muri Qatar mu cyumweru gishize, ubwo bari batumiwe muri ibi biganiro bimaze igihe bihuza Guverinoma ya Congo Kinshasa n’Ihuriro AFC/M23.

Dr. Vincent Biruta na Jacquemain bari bitabiriye ibi biganiro batagiye nk’abagomba kubigiramo uruhare, ahubwo bari batumiwe n’abahagarariye Guverinoma z’Ibihugu biherutse gushyira umukono ku masezerano y’amahoro ajyanye n’ibi biganiro by’i Doha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − five =

Previous Post

Gatabazi wari umaze imyaka itatu nta nshingano yageneye ubutumwa Perezida Kagame

Next Post

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.