Thursday, November 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

radiotv10by radiotv10
17/07/2025
in IMYIDAGADURO
0
Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakurukazi Umukazana Germaine ukorera Radiyo imwe mu Rwanda, yambitswe impeta y’urukundo na mugenzi we Ruzindana Janvier bakorana, amusaba ko bazashyingiranwa.

Aba banyamakuru bombi bakorera Kigati Today isanzwe inabarizwamo Radio ya KT Radio, bambikanye impeta y’urukundo ubwo Umukazana yari amaze gusobanura igitabo cye gisoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mu bizwi nka defense.

Umukazana uzwi mu kiganiro KT Parade akora kuri KT Radio, yatangaje ko umukunzi we Ruzindana Janvier basanzwe bakorana kuri Kigali Today, yamutunguye akamwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazashyingiranwa.

Yavuze ko umunsi yamurikiyeho icyo gitabo cye gisoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, wari uzwi n’umukunzi we, wahumuza we n’abari bamuherekeje bakajya kwica akanyota, bageze aho bagombaga gufatira icyo kunywa atungurwa n’umukunzi we anahamwambikira impeta.

Ati “Mvuye muri defense na ba bashuti bari bamperekeje ngo dusangire agafanta, mba ndamubonye, njya kumusuhuza, maze kumusuhuza nkiri mu byishimo ko mubonye kandi ntabitekerezaga, mpindukiye mbona    ari kunsaba ko twabana.”

Uyu munyamakurukazi avuga ko na we yatunguwe n’iki gikorwa yakorewe n’umukunzi we, ariko ko atari yiteguye ko amwambika impeta kuri uwo munsi.

Abazi aba banyamakuru bombi, bemeza ko urukundo rwabo rumaze igihe, ndetse nyuma yo kwambikana impeta, bakaba biteguye no gukora ubukwe ubundi bakazibanira nk’umugore n’umugabo.

Umukazana yari yadefanze
Akimara kudefanda yahise yambikwa impeta

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 1 =

Previous Post

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

Next Post

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

Related Posts

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko igitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya...

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yasabye imbabazi abafana be n’Abanyarwanda bose muri rusange ku bw’amashusho ye y’ibanga yagiye hanze,...

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine akaba n’umwe mu banyapotiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuhanzi Yampano, yatangaje ko yamaze gutanga ikirego aregamo uwashyize hanze amashusho agaragaramo we n'umukunzi we bari mu gikorwa cy’ibanga, anasobanura...

Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuhanzi Yampano, nyuma y’isakara ry’amashusho y’urukozasoni agaragaramo, we akomeje kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Samalaya’, aho noneho yisunze abarimo Umuvangamiziki...

IZIHERUKA

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe
AMAHANGA

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

13/11/2025
Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

13/11/2025
Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

13/11/2025
Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

13/11/2025
Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.