Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

radiotv10by radiotv10
18/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare bwakajije, rinavuga ko igisirikare cy’u Burundi cyohereje batayo y’abasirikare barenga 500, kandi ko ridashobora kubyihanira.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025 mu butumwa bw’amashusho yatanze bugamije kumenyesha Abanyekongo bose n’Umuryango Mpuzamahanga.

Ati “Turifuza kubamenyesha ko nubwo dukomeje kugira ubushake mu biganiro bigamije gushaka umuti binyuze mu nzira za politiki ku bibazo bihari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje ibikorwa by’ibitero bwirengagije ibiganiro by’amahoro i Doha.”

Kanyuka avuga ko uretse ibbitero biri kugabwa n’uruhande bahanganye rw’abarwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Congo, bunakomeje kohereza abasirikare benshi ndetse n’intwaro mu bice binyuranye birimo Walikare na Lubero.

Yavuze kandi ko hari abasanzwe barwana ku ruhande rumwe n’ubutegetsi bwa Congo barimo abasirikare b’u Burundi, bakomeje koherezwa ku bwinshi, ndetse ko hashize icyumweru bari kugaba ibitero ku birindiro by’abarwanyi b’iri huriro AFC/M23.

Yavuze ko nk’igisirikare cy’u Burundi cyohereje batayo y’abasirikare 520 mu gace ka Shabunda, bari kugana i Bukavu kandi bakaba bafite intwaro za rutura, ngo bagaruze uyu mujyi wafashwe na AFC/M23.

Yizeza Abanyekongo ko ihuriro AFC/M23 rifite ubushake n’imbaraga bwo “kurinda abaturage b’abasivile ndetse no kuburizamo ibitero byose yagabwaho. Ntidushobora kwemera ko habaho ko duterwa ubwoba cyangwa hakomeza gukorwa ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi butagendera ku mategeko kandi bumena amaraso, bwaguranye amahoro inyungu zabwo bwo kwikunda.”

Ibi bikorwa biriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Congo, byongeye gukaza umurego nyuma yuko Guverinoma y’iki Gihugu ishyize umukono ku masezerano y’amahoro yasinyanye n’iy’u Rwanda, ndetse bukaba bukomeje kugirana ibiganiro n’Ihuriro AFC/M23 biri kubera i Doha muri Qatar.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + sixteen =

Previous Post

Eng.- AFC/M23 sends a message to DRC Government and warns the Burundian army

Next Post

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Related Posts

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

by radiotv10
16/12/2025
0

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kuwurekura nyuma y’iminsi...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu Mujyi wa...

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

by radiotv10
16/12/2025
0

Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo; yongeye kugira inama Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bukwiye...

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

by radiotv10
16/12/2025
0

Abasirikare b’u Burundi bari bakiri mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23, biravugwa ko batangiye gucyurwa...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

by radiotv10
16/12/2025
0

Residents of Uvira City took to the streets in form of protest after the AFC/M23 Coalition announced that it would...

IZIHERUKA

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda
MU RWANDA

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

16/12/2025
Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.