Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aratabariza impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi zimuriwe mu nkambi ya Rugombo, akavuga ko zisanze mu buzima buteye agahinda ku buryo ubuzima bwazo buri mu kaga.
Mugisho Birhenjira, Umudepite w’Intara ya Kivu y’Epfo, avuga ko izi mpunzi zahoze mu Nkambi ya Binyange, zimuriwe mu ya Rugombo mu Gihugu cy’u Burundi.
Uyu Mudepite watowe muri Teritwari ya Walungu, yavuze ko izo mpunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi, zirimo bamwe bakomoka muri Kamanyola muri DRC, bavukijwe uburenganzira w’ingenzi, nko kuba hari abatandukanyijwe n’imiryango yabo, kandi ko ari icyemezo cyafashwe n’Ubutegetsi bw’u Burundi.
Ati “Ikirenze kuri ibyo byo gutandukanya imiryango, izi mpunzi ntizibasha kubona iby’ingenzi mu buzima, kandi zambuwe uburenganzira bwose ku byazifasha kubaho.”
Iyi ntumwa ya rubanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko ibi bibazo byateye ihungabana izi mpunzi, ndetse bikaba biri gushyira ubuzima bwazo mu kaga.
Ivomo: Radio Okapi
RADIOTV10