Nyuma yuko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 basinyanye inyandiko y’amahame azagena amasezerano, abasesenguzi bavuga ko umuhuza wayateguye yagerageje kujyamo hagati akareba inyungu za buri ruhande, ariko ko iri Huriro rirwanya Ubutegetsi rifite byinshi ryungutse kurusha Leta.
Iyi nyandiko y’amahame yashyizweho umukono ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, i Doha muri Qatar ahamaze iminsi habera ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Iyi nyandiko igizwe n’amahame akubiye mu byiciro birindwi, birimo icy’amahame rusange, icyo guhagarika imirwano burundu, ingamba zo kugarura icyizere, gusubizaho ubutegetsi bushingiye kuri Guverinoma, itahuka ry’impunzi n’abakuwe mu byabo bari imbere mu Gihugu, imikorere ya MONUSCO n’ingamba z’akarere, ndetse n’amasezerano y’amahoro.
Buri cyiciro kigiye kigaragaza ibikorwa bikwiye gukorwamo byumvikana ko hari uruhande muri izi zombi rukwiye kubyubahiriza.
Senateri Evode Uwizeyimana, inzobere mu mategeko mpuzamahanga, avuga ko iriya nyandiko yateguwe ku buryo buri ruhande rwibonamo kabone nubwo hari ibyo rwaba ruhomba.
Yagereranyije iyi nyandiko n’icyo yise ‘contrat d’adhesion’ [amasezerano usinya byanze bikunze hatitawe ku nyungu uyafitemo], ati “Ni amasezerano usanga barayanditse noneho bakareba ahantu wowe bakwicazamo, contrat d’adhesion ziba muri insurance [sosiyete z’ubwishingizi] cyangwa muri Banki, buriya banki ntabwo uganira ku masezerano y’inguzanyo, bashyiramo amazina yawe n’imibare ubundi ugasinya, ibi na byo ni ko bimeze.”
Akomeza avuga ko nubwo hakiri byinshi byo gutegereza, ariko akurikije ibyanditse muri iriya nyandiko “navuga ngo haracyari balance [kuringanira] hagati y’impande zombi mu gihe kuganira bitaratangira.”
Nko ku ngingo y’isubizwaho ry’ubutegetsi bushingiye kuri Guverinoma, Evode Uwizeyimana avuga ko na byo bigomba kubaho ari uko umuzi w’ibibazo waranduwe.
Ati “Kugeza ubu nakubwira ko mbona equilibre [kuba impande zireshya] ndabona balance muri aya mahame, yaba Leta ya Congo, haba no ku ruhande rw’Ihuriro AFC/M23, turetse bya bindi nakubwiye byo kunyurwa manuma no kuvuga ngo victoire diplomatique [intsinzi muri dipolomasi], uyu munsi ikigaragara ni uko umuhuza yagerageje ku buryo buri ruhande rwakwicaramo.”
M23 yungutse kurusha ubutegetsi bwa Kinshasa
Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi, James Munyaneza we avuga ko akurikije ibiri muri iriya nyandiko y’amahame, uruhande rw’Ihuriro AFC/M23 ari rwo rwungutse kurusha ubutegetsi bahanganye.
Ati “Icyo tubonye ni inyandiko isinye, ndabona nta hantu Leta ya Congo yungukiye mu buryo bwa politiki, ihengamiye ku ruhande rwa AFC/M23.”
Abishingira ku ngingo enye, zirimo iyo kuba ubutegetsi bwa Congo bwemeye kwicara ku meza y’ibiganiro n’iri huriro bwakunze kwita umutwe w’iterabwoba ndetse bwarakunze kuvuga ko budateze kuganira na wo.
Ati “Basinyanye amasezerano uko wayita kose, biraha M23 Legitimacy [ishingiro ryo kwemerwa]. Mu maso y’Abanyekongo, ya Leta ya Congo, M23 iremewe.”
Akomeza agira ati “Ni bwo bwa mbere tubonye inyandiko isinywe ivuga ngo M23 aho yafashe ntihave ihagume, bitandukanye n’imyanzuro yigeze kubaho yose yaba iya LONI, yaba iya SADC, iyo ari yo yose.”
Nanone kandi ashingira ku bikubiye muri iyi nyandiko bishimangira icyifuzo cyakunze gutangwa na AFC/M23 ko ubutegetsi bwa Congo bugomba guhagarika imvugo zibiba urwango n’amacakubiri byakunze gukorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ati “Icyo kintu ntabwo M23 yigeze ikiregwa, uwakirezwe ni Leta ya Congo yakirezwe inshuro nyinshi na M23 ubwayo.”
Ati “Icya kane ni uko impunzi zitaha zisubizwa uburenganzira bwazo. Noneho nareba muri rusange nkashaka ikintu Congo wavuga ngo kiyirengera ku byo yakomeje itsimbararaho nta na kimwe mbona.”
Avuga ko ikintu cyonyine abona ubutegetsi bwa Congo bwungukiye muri ariya mahame, ari uko AFC/M23 yasabwe kudakomeza kwagura ibice igenzura. Ati “Icyo wakora ni ugukomeza ukubaho nka Leta, wenda hakazaho ibiganiro ntuvanwe ku buyobozi.”
Me Gasominari Jean Baptiste na we usanzwe ari umusesenguzi mu bya Politiki, avuga ko nubwo hakiri kare, ko hari uruhande rwavuga ko rwabonye intsinzi cyangwa rwungutse kurusha urundi, ariko AFC/M23 “hari ibyo bakwishimira.”
Akomeza agira ati “Kuko ibyo basabaga byose bashaka ko biganirwaho nk’impamvu muzi zatumye bafata intwaro bakarwana, byose biragaragara muri aya mahame.”
Akomeza ati “Icya mbere ni ukwemerwa nk’umutwe witwaje intwaro ufite ibyo urwanira bizwi byemewe n’impande zombi, byemewe n’umuryango mpuzamahanga bigomba gushakirwa igisubizo. Icyo ntabwo gishidikanywaho, ngira ngo cyemeranyijweho.”
Me Gasominari avuga ko iyi ngingo ubwayo ikomeye kuko impamvu muzi y’icyatumye M23 yubura intwaro cyamaze kwemezwa ku rwego mpuzamahanga.
RADIOTV10