• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku mpirimbanyi yo muri Kenya yari yafunzwe bikazamurira benshi umujinya

radiotv10by radiotv10
21/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho ku mpirimbanyi yo muri Kenya yari yafunzwe bikazamurira benshi umujinya
Share on FacebookShare on Twitter

Boniface Mwangi, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Kenya, wari wafunzwe, yarekuwe hatanzwe ingwate ya miliyoni 1 z’Amashilingi ya Kenya (arenga miliyoni 11 Frw).

Iyi mpirimbanyi mu burenganzira bwa muntu, yari yatawe muri yombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nyuma yo kubona ibimenyetso mu rugo rwe.

Mu rugo rwa Boniface Mwangi w’imyaka 42, hari hasanzwe ibyuka biryana mu maso bitarakoreshejwe, isasu rya “7.62mm blank round”, telefone ebyiri ngendanwa, mudasobwa igendanwa hamwe n’udutabo twanditsemo inyandiko zitandukanye.

Ubwo yagezwaho mu Rukiko rwo mu murwa mukuru Nairobi, rwari rwuzuyemo amagana y’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bamwe bambaye amabendera ya Kenya, baje kumushyigikira.

Amakuru yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025, avuga ko Boniface Mwangi yarekuwe nyuma yuko hatanzwe ingwate ya miliyoni 1 y’amashilingi ya Kenya.

Si ubwa mbere Mwangi yari atawe muri yombi, kuko no mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, yatawe muri yombi ubwo yari muri Tanzania, aho yari yagiye gukurikirana urubanza ruregwamo Tundu Lissu, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na leta ya tanzaniya ufunzwe kugeza ubu.

Imyigaragambyo iheruka muri Kenya, muri Kamena uyu mwaka, yatijwe umurindi n’urupfu rwa Albert Ojwang, wari umunyamakuru wa politiki , waguye mu maboko ya polisi.

Urupfu rwe rwongeye gutuma, imyigaragambyo y’abaturage yongera gukara, nyuma y’iyari yayibanjirije yari igamije kwamagana izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’imibereho, ndetse n’imyitwarire y’abapolisi ishinjwa guhohotera abaturage.

Boniface Mwangi ubwo yatabwaga muri yombi
Yarekuwe uyu munsi

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − ten =

Previous Post

Eng.-Between the DRC Government and AFC/M23, who truly deserves to celebrate the recently signed principles?

Next Post

Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa

Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.