Abahanga muri politiki mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’amahame yasinywe hagati ya DRC na AFC/M23, yuzuzanya, ndetse ko byombi bitanga icyizere ku muti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Congo, icyakora ko hakiri urugendo rurerure.
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 19 Nyakanga 2025, i Doha muri Qatar Guverinoma ya DRC n’Ihuriro AFC/M23, bashyize umukono ku mahame azagena amasezerano izi mpande zombi zigomba kuzasinya.
Aya mahame yaje akurikira amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC tariki 27 Kamena 2025.
Aya mahame aherutse gushyirwaho umukono hagati ya DRC na AFC/M23 azakurikirwa n’amasezerano azasinywa tariki 18 Kanama 2025.
Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi yavuze ko aya mahame yasinywe, yuzuzanya n’amasezerano y’i Washington DC yayobowe na Leta Zunze Ubumwe za America.
Yagize ati “Intego yacu ni imwe. Nyuma y’aho Abakuru b’Ibihugu bagiranye inama i Doha; twashyizeho inzira yo gushaka amahoro. Twahagaritse ibibazo byari hagati y’Ibihugu byombi, ku bw’amahirwe umufatanyabikorwa wacu ukomeye yatumye amasezerano y’i Washington ashyirwaho umukono, nyuma y’ayo masezerano twakomeje iyi nzira ya Doha kugira ngo dukemure ibibazo by’imbere mu Gihugu cya Congo. Izi nzira zombi ziruzuzanya mu gushaka amahoro, iterambere, n’uburumbuke bw’abatuye mu burasirazuba bwa Congo.”
Uko kuzuzanya bigaragara no mu nyandiko, ingingo ya kabiri yo mumasezerano y’u Rwanda na DRC; ivuga ko abarwanyi bagomba gushyira intwaro hasi, bamwe bakajya mu buzima busanzwe, abandi bagashyirwa mu nzego zishinzwe umutekano za Congo Kinshasa.
Naho ingingo ya kane mu mirongo ngenderwaho Kinshasa na M23 basinyiye i Doha; ivuga ko ubutegetsi bw’Igihugu cyose bugomba kujya mu biganza bya Guverinoma.
Dr Ismael Buchanan umuhanga muri politiki na we yemeza ko ariya mahame n’amasezerano, byombi byuzuzanya, ariko ko hakiri urugendo rurerure.
Ati “Ariko abantu bari gukora ikosa ryo gusesengura aya masezerano bakabigira nk’aho byarangiye, ariko tuzatungurwa no kubona hari abatazubahiriza ibyemejwe mu mahame. Ntabwo ugiye kumbwira ko M23 nisaba Guverinioma ya Kinshasa kwegura; ko aka kanya izabikora. Ubu ka kanya amagambo yararangiye, ariko nk’uko abivugaga icyizere kirahari. Dutegereze turebe ibikorwa bigiye gutandukana n’amagambo basinyiye muri Qatar niba agiye gushyirwa mu bikorwa kubera ko dufite gihamya ko habayemo kugenda biguruntege no kwinangira ku ruhande rumwe n’urundi.”
Gusa Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi avuga ko hari itandukanire ry’ibiriho bikorwa n’ibyabanje.
Ati “Igitandukanya aya masezerano n’andi yabanje; ni uko amahanga ayitayeho cyane yifuza ko bishyirwa mu bikorwa, ni yo mpamvu tuzakomeza kuyakurikirana. Nyuma y’iki gikorwa; hari byinshi tuzakomeza gukurikiranira hafi kandi tuzabikomeza kugeza kumunsi impande zombie zizasinyana amasezerano.”
Dr Massad Boulos, Umujyanama wa Perezida Donal Trump; akaba n’intuma ye idasanzwe ku Mugabane wa Africa, yatangaje ko iki Gihugu kizakomeza gufatanya na Qatar mu gutegura amasezerano ya nyuma ashobora gushyirwaho umukono bitarenze ku taliki 18 Kanama 2025.
Ati “Birumvikana ko iyi mirongo ngenderwaho ari intambwe ibanza. Ariko ni ingenzi cyane, harimo ingingo z’ibanze ariko zishyize imbere inzira yo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro by’amahoro.
Twizeye umusaruro w’iyi mikorere ya Qatar, kandi ubu tugiye guhita twicarana na bagenzi bacu ba Qatar dutegure amasezerano ya nyuma. Twizeye ko bizagerwaho vuba aha.”
Leta ya Congo Kinshasa n’Ihuriro AFC/M23 bemeranyije ko ibyo basinyiye imbere ya Qatar bagomba guhita babyubahiriza bitarenze tariki 29 Nyakanga 2025. Nyuma y’aho impande zombi zisabwe kugirana ibiganiro bitarenze ku italiki 08 Kanama 2025. Ibyo baganira byose bigomba kuba biri mu mujyo umwe n’Amasezerano y’Amahoro u Rwanda na DRC basinye tariki tariki 27 Kamena 2025.
David NZABONIMPA
RADIOTV10