Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

radiotv10by radiotv10
22/07/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, uri mu bari baherutse kugaragaza ibibazo bagiriye muri Hoteli Château le Marara ubu yamaze gufungwa by’agateganyo, yavuze ko abantu nubwo bari babibasiye ubwo bavugaga ibyabayeho, biboneye ko yakoraga itanafite uruhushya.

Miss Naomie ni umwe mu bari batashye ubukwe bwa Uwera Bonnette na Hajj. Shadadi Musemakweri uyobora Gorilla Motors Ltd, bwabereye muri iyi hoteli Château le Marara, aho ari mu bagaragaje ikibazo cya serivisi zitanoze baherewemo.

Mu butumwa yari yanditse tariki 13 Nyakanga 2025, Miss Naomie yagize ati “Birababaje cyane mu gihe abantu bafite ubucuruzi batanga serivisi mbi ariko ntibigarukire aho ahubwo bakanga no kubazwa inshingano. Aho kwemera amakosa yabo, bakagerageza kwirengera.”

Nyuma y’icyumweru kimwe Miss Naomi n’abandi bagaragaje iki kibazo cya serivisi zitanoze baherewe muri iriya Hoteli, kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwasohoye itangazo rifunga by’agateganyo iyi hoteli ku bwo gukora idafite uruhushya rwemewe, aho iki cyemezo cyatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025.

Uyu wabaye Nyampinga w’u Rwanda, mu gutanga igitekerezo kuri iki cyemezo cya RDB, yagaragaje ko yababajwe n’abantu bari babibasiye ubwo bavugaga iki kibazo bababwira ko batari bakwiye guhindanya isura ya ririya shoramari, nyamara baravugaga ukuri.

Yagize ati “Twavuze ibyatubayeho abantu baratwibasira, ariko nyuma bikaba bigaragaje ko iyi Hoteli yanakoraga itanafite uruhushya rwemewe.”

Miss Naomie yakomeje agira ati “Ibi ntabwo ari iby’igikorwa kimwe gusa ahubwo ni no kwemera kubazwa inshingano ndetse no gukorera ibyiza abantu bakugiriye icyizere.”

Bimwe mu byo aba bakoreye ibirori muri iriya Hoteli bayinengaga, harimo amafunguro yabagaburiye, ahavuzwe ko mu ya mu gitondo hari ayagaragayemo udusimba, ndetse n’amata atari ameze neza, yanywewe n’umwe muri bo akayagarura.

Harimo kandi kuba umuriro waragendaga ubura mu bihe bitandukanye, bakavuga ko bisanzwe bizwi ko muri kariya gace umuriro w’amashanyarazi ukunze kugenda, bityo ko bari bakwiye kuba bafite imashini iwutanga (Generator) mu gihe undi wagiye.

Hoteli Château le Marara yamaze gufungwa by’agateganyo
Miss Naomie yavuze ko abantu bari babihaye biboneye ko ibyo bavugaga ari ukuri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − twelve =

Previous Post

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

Next Post

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

Related Posts

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

by radiotv10
11/12/2025
0

Edouard Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda, yagiye gushyigikira umuhanzi Niyo Bosco, mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano
IBYAMAMARE

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.