Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro by’umusore ukurikiranyweho gushimuta inyoni iri mu zirinzwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/07/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibisobanuro by’umusore ukurikiranyweho gushimuta inyoni iri mu zirinzwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 20 ukurikiranyweho gushimuta no kwica inyoni y’umusambi iri mu bwoko bw’izirinzwe mu Rwanda ayikuye mu gishanga giherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, yemera ko ari we wabikoze.

Dosiye y’ikirego kiregwamo uyu musore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, yamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ngo ruzamuburanishe kuri iki cyaha giteganywa n’ingingo ya 56 y’Itegeko N° 064/2021 ryo kuwa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko uyu musore akekwaho gushimuta no kwica umusambi (Grey crowned-crane), inyoni iri mu bwoko bw’izirinzwe (Critically endangered species), aho yabikoze tariki 09 Nyakanga 2025.

Ni icyaha cyabaye ku manywa y’ihangu saa saba z’amanywa, ubwo uyu musore yakuraga iyo nyoni mu gishanga cya Gitega giherereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Gitovu, Umurenge wa Busoro, akarere ka Nyanza, agakuramo uwo musambi akawushimuta akaza no kuwica.

Ubushinjacyaha bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa usanzwe uzwiho gutega inyoni, yemera icyaha; agasobanura ko ari we wahize uwo musambi awutegesheje umutego, awukuramo ari muzima arawica, awupfura amababa, hanyuma awujyana mu rugo iwe ari naho yafatiwe n’abashinzwe kugenzura inyamaswa zikomye ubwo barimo bazenguruka bagenzura imibereho y’izo nyoni, bagera muri icyo gishanga bakabona imisambi ibiri gusa kandi harabagamo itatu, babaza abaturage bakababwira ko uregwa ariwe wawishe.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko N° 064/2021 ryo kuwa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima

Ingingo ya 56: Gushimuta, gukomeretsa gutwara, kubuza amahwemo cyangwa korora inyamaswa yo mu gasozi

Umuntu ku giti cye ushimuta, ukomeretsa, ubuza amahwemo, utwara cyangwa worora inyamaswa yo mu gasozi iri ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko nta ruhushya aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe ahantu hakomye, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyonie shanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe inyamaswa yashyizwe ku rutonde ruri ku mugereka wa I cyangwa uwa II w’iri tegeko, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 12 =

Previous Post

Gen-Z is raising itself- but are parents losing control or learning to adapt?

Next Post

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

by radiotv10
29/10/2025
0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye Inama muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje ko mu kubungabunga ibidukikije...

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

Nyuma yuko hagaragaye umwana ufite ubumuga akina umupira w’amaguru na bagenzi be batabufite akagaragaza impano idasanzwe, bigakora benshi ku mutima,...

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

by radiotv10
29/10/2025
0

Impuguke mu buzima n’imiyoborere, ziravuga ko imyitwarire y’ubusinzi ikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda ihangayikishije, zigasaba Leta kugira icyo ikora...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

by radiotv10
29/10/2025
0

Umusore w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwica nyina babanaga, amuziza kuba yaranze...

Nyamagabe: Uruganda rw’abashinwa rwashyize mu kaga ubuzima bwe none arasaba ubuyobozi kubyinjiramo

Nyamagabe: Uruganda rw’abashinwa rwashyize mu kaga ubuzima bwe none arasaba ubuyobozi kubyinjiramo

by radiotv10
29/10/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, aravuga ko atakibasha kubonera ibitotsi mu nzu ye yiyubakiye nyuma...

IZIHERUKA

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa
AMAHANGA

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

by radiotv10
29/10/2025
0

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.