Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Isomo abantu bakwiye gukura ku byabaye kuri ‘Burikantu’ n’uko yagombaga kubyitwaramo ntatabwe muri yombi

radiotv10by radiotv10
23/07/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Isomo abantu bakwiye gukura ku byabaye kuri ‘Burikantu’ n’uko yagombaga kubyitwaramo ntatabwe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, avuga ko abantu badakwiye kugendera ku byababangamiye ngo bafate ibyemezo bishobora kuvamo ibyaha nk’uko byagendekeye Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ watawe muri yombi nyuma yo gufungirana abakobwa kuko hari ibyo batari bumvikanyeho.

Itabwa muri yombi rya ‘Burikantu’ ryamenyekanye hirya y’ejo hashize tariki 21 Nyakanga 2025, mu gihe yafashwe ku Cyumweru, akurikiranyweho icyaha cy’Itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko uyu musore yatawe muri yombi nyuma yo gufungirana mu nzu abamo abakobwa bari baje kumureba, abishyuza amafaranga y’ibyo yavugaga ko yari yabatanzeho.

Amakuru avuga ko hari abakobwa bari bagiye kureba ‘Burikantu’ ngo abafashe kujya bakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga, ubundi asaba umwe muri bo kumusanga mu cyumba, akabyanga, bikamurakaza, agahita afata icyemezo cyo kubafungirana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko mu Rwanda nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo gufungirana undi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Ndetse iyo aza kuba yumva ko bagomba kumwishyura izo Fanta ze n’izo tike ze, ni cyo inzego ziberaho, yagombaga gutanga ikirego bakabibazwa. Iri ni ryo somo abantu batwumva bari bakwiye gukuramo.”

Dr Murangira akomeza anenga uburyo uriya musore yitwaye yitwaje ko ari icyamamare. Ati “Ntabwo bikwiye ko kwitwaza ko ngo uri icyamamare, ko abantu bagukunda bakwemera, ngo wumve ko wafatirana umuntu mu ntege nke ugire ibyo umutegeka cyangwa ngo ugire ibyo umuryoza.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko ubwo umwe muri abo bakobwa bari basuye Mwitende alias Burikantu yanze ko bajya kuganirira mu cyumba, yahise abasaba ko bamusubiza 7 000 Frw ahwanye n’ibyo yari yabishyuriye birimo 5 000 Frw y’amatike y’urugendo ndetse na 2 000 Frw bya Fanta yari yabaguriye, bayabura akaba ari bwo afata icyemezo cyo kubafungirana, ubundi akigendera.

Ati “Barayabuze, arababwira ati ‘murasohoka hano ari uko munyishyuye amafaranga yanjye’. Bivugwa ko yabafungiranye guhera saa cyenda n’iminota mirongo itatu (15:30’) ariko baza kuvamo saa kumi n’imwe (17:00’).”

Aba bakobwa bafashe icyemezo cyo kwiyambaza Polisi y’u Rwanda nyuma yo kubona ko ibyo babwirwaga na Burikantu nta mikino yari irimo, bakaza kwiyambaza uru rwego baruhamagaye ku murongo utishyurwa warwo, ubundi na rwo rurahagoboka, ari na bwo uyu musore yahise atabwa muri yombi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rukiri kwegeranya ibimenyetso ari na ko hari gukorwa dosiye ikubiyemo ikirego cye, kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

I Goma hatahuwe ibisasu n’imbunda byahishwe n’uruhande ruhanganye na AFC/M23 ihagenzura

Next Post

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.