• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatanzwe icyifuzo mu rubanza rwa Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Congo

radiotv10by radiotv10
23/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatanzwe icyifuzo mu rubanza rwa Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamategeko bunganira Constant Mutamba wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye Urukiko rumuburanisha ku byaha byo kunyereza imari ya Leta, gutesha agaciro ibyagezweho mu iperereza ry’Ubushinjacyaha.

Iki cyifuzo cyatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025, ubwo Constant Mutamba yagarukaga imbere y’Urukiko rusesa imanza ruri kuburanisha uyu munyapolitiki uregwa kunyereza miliyoni 19 USD.

Mu mpamvu zitangwa n’abanyamategeko bunganira uregwa, harimo guhuzagurika mu mahamagazwa yakorewe. Bavuga ko ikirego kiregwamo umukiliya wabo cyagejewe mu Rukiko mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ihamagazwa rye ryagombaga gutangirwa uburenganzira n’Umushinjacyaha Mukuru w’Igihugu aho kuba Umwanditsi Mukuru w’Urukiko.

Nanone kandi aba banyamategeko bavuze ko habayeho inenge mu matora yakozwe n’Abadepite bemeje ko Constant Mutamba akurikiranwa n’Ubushinjacyaha, aho bavuze ko aya matora yakozwe Abadepite bamanika akaboko mu gihe Itegeko Nshinga riteganya ko hakorwa amatora yo mu ibanga.

Nanone kandi bavuze ko hakozwe iperereza mu buryo budakurikije amategeko, kuko Umushinjacyaha yanakomeje gukora iperereza na mbere yuko byemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Abunganira uregwa kandi bavuze ko habayeho kurenga ku byemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ubwo yatoraga icyemezo cyo gukurikirana uyu wabaye Minisitiri w’Ubutabera, kuko yakurikiranywe adafite abunganizi ndetse hakaba hari n’igihe yahamagajwe kandi arwaye.

Aba Banyamategeko bavuze ko hagendewe kuri izi nzitizi zose bagaragaje, Urukiko rukwiye gutesha agaciro ikirego cy’Umushinjacyaha kiregwamo uyu munyapolitiki wabaye muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 17 =

Previous Post

Ingabo za Mali n’abacancuro b’Umutwe w’Abarusiya baravugwaho amarorerwa

Next Post

The good and bad of AI: What the future might hold

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
The good and bad of AI: What the future might hold

The good and bad of AI: What the future might hold

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.