Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

radiotv10by radiotv10
23/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya ari we Dr Justin Nsengiyumva asimbuye Dr Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani muri izi nshingano.

Izi mpinduka z’ukuriye Guverinoma y’u Rwanda, zatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025.

Itangazo ritangaza Minisitiri w’Intebe mushya, rigira riti “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika, amaze gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya ariwe Dr. Justin Nsengiyumva.”

Dr Justin Nsengiyumva asimbuye Dr Edouard Ngirente wari Minisitiri w’Intebe kuva muri 2017, aho yari yarongeye kugirirwa icyizere ahabwa kuyobora Guverinoma y’u Rwanda no muri Manda yatangiye umwaka ushize muri 2024.

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Justin Nsengiyumva yari amaze amezi atanu ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, aho yari yahawe izi nshingano muri Gashyantare uyu mwaka.

Dr. Nsengiyumva ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’Ubukungu, yakoze imirimo inyuranye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, aho kuva muri Mata 2017 yari Umujyanama Mukuru mu bijyanye n’Ubukungu mu Biro bishinzwe ibikorwa remezo by’Imihanda muri Guverinoma y’u Bwongereza.

Yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda muri 2008 ndetse no muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi hagati ya 2005 na 2008.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − one =

Previous Post

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Next Post

Eng.-President Kagame appoints new Prime Minister

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-President Kagame appoints new Prime Minister

Eng.-President Kagame appoints new Prime Minister

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.