Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Uvuga ko amaranye imyaka 16 isasu mu kuguru yasobanuye uko byamugendekeye

radiotv10by radiotv10
24/07/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Uvuga ko amaranye imyaka 16 isasu mu kuguru yasobanuye uko byamugendekeye
Share on FacebookShare on Twitter

Uwitije Elie wo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, wasezerewe n’Ikigo cya Mutobo kinyuzwamo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, avuga ko amaranye imyaka 16 isasu mu kaguru kuko yabuze ubushobozi bwo kwivuza ngo arikurwemo.

Uyu wasezerewe n’ikigo cya Mutobo muri 2009, avuga ko ubwo yasezererwaga we na bagenzi be babwiwe ko bazavurirwa mu Turere bakomokamo, ariko ahageze asanga izina rye ritari mu yoherejwe, bituma abura ubuvuzi.

Agira ati “Turi i Mutobo abaganga batwoherezaga ku Bitaro bya Ruhengeri uko tugezeyo umuriro tugasanga wagiye biba ngombwa ko batubwira ko tuzavurirwa mu Mirenge, bavuga ko bazohereza raporo izadufashwa kwivuza.”

Akomeza avuga ko akigera mu rugo yatangiye kugenda abaza ndetse aza no kumenya aho inzobere ziri kuvurira abasezerewe mu ngabo ariko agezeyo asanga izina rye ritarimo atahira aho ndetse ikibazo akajya akigeze ku bayobozi batandukanye ariko ntihagire igikorwa.

Ati “Aha mbere nakivuze ni mu Murenge ubwo nari ngiye kureba ko hari raporo yanjye yoherejwe, nsanga ntayahageze, hanabaye inama y’abasezerewe mu ngabo (reserve force) ndakivuga ariko afande wari uhari mbona ntago agikurikiranye.”

Isasu avuga ko riri mu itako ngo rituma atabasha guhagarara umwanya munini cyangwa ngo yambare inkweto zifunze, bikamubera imbogamizi zo kugira icyo yakora ngo yiteze imbere.

Ati “Hari igihe akaguru kabyimba simbashe kugenda, ubundi nakoraho nkaryumva, icyo nsaba ni uko nanjye bamfasha nkavurwa nk’uko bagenzi banjye bavurwa.”

Sebagabo Marcelin ushinzwe ubuvuzi muri Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu Ngabo, avuga ko bidakunze kubaho ko bene aba bibura ku rutonde, icyakora ko hari abagera mu bice batuyemo ntibabashe kumenya aho kubariza.

Ati “Iyo tumumenye nk’uwo uba waraburiye mu giturage hasi aho tumuvanayo tukamufasha rwose. Ikibazo kiba ari uko bamwe baba barahuye n’ibibazo bikabacanga mu mutwe ntibamenye aho gukurikiranira, ugasanga nta n’undi ubitayeho.”

Sebagabo Marcelin avuga ko uyu wahoze mu Ngabo agiye gufashwa ku buryo azahabwa ubuvuzi bukenewe.

Kutibona ku rutonde rwoherejwe na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Abahoze mu ngabo, uretse kuba byaramubujije amahirwe yo kuvurwa, anavuga ko binatuma kugeza ubu nta nyunganizi cyangwa inkunga igenerwa abademobe iramugeraho.

Uwitije Elie avuga ko amaranye imyaka 16 isasu mu kaguru
Asaba gufashwa ngo avuzwe

Ni umwe mu basezerewe nyuma yo kunyuzwa mu kigo cya Mutobo
Yanahawe icyangombwa

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 15 =

Previous Post

Eng.-Dr. Ngirente thanks President Kagame after 8 years as Prime Minister

Next Post

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

IZIHERUKA

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

19/12/2025
Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

19/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.