Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

radiotv10by radiotv10
25/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu uregwa ibyaha birimo kugambanira Igihugu bishamikiye ku kuba ashinjwa gufatanya na AFC/M23.

Uru rubanza ruratangira kuburanishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025 i Kinshasa mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu cya DRC yabereye Perezida.

Ni ikirego aregwamo n’Umushinjacyaha Mukuru wa FARDC, ibyaha binyuranye, birimo ubugambanyi, kugira uruhare mu mutwe w’abagizi ba nabi, ibyaha bihungabanya amahoro n’umutekano w’ikiremwamuntu, ubwicanyi bugambiriwe, gufata ku ngufu abagore, ndetse n’iyicaruzo.

Ni ibyaha bishingiye ku kuba Kabila ashinjwa gufatanya n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze igihe bahanganye.

Uru rubanza rugiye gutangira nyuma y’amezi abiri, Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC yambuwe ubudahangarwa n’Inteko Ishinga Amategeko, icyemezo cyazamuye impaka zishingiye kuri Politiki.

Ni mu gihe uruhande rwa Joseph Kabila utangira kuburanishwa adahari, ruvuga ko ibyo aregwa bishingiye ku mpamvu za politiki kandi binyuranye n’amategeko.

Uyu munyapolitiki kandi agiye gutangira kuburanishwa nyuma y’amezi abiri agarutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yasesekaye i Goma mu mujyi ugenzurwa na AFC/M23 mu mpera za Gicurasi 2025.

Joseph Kabila yagarutse muri Congo nyuma yo kugeza ijambo ku Banyekongo, yavugiyemo ko Igihugu cyabo kiri mu kangaratete kandi ko yiteguye gutanga umusanzu kugira ngo gisubire ku murongo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 8 =

Previous Post

Skol and Rayon Sports FC return with Rayon Week: A two-week nationwide celebration ahead of the new season

Next Post

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Related Posts

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

by radiotv10
01/11/2025
0

Madamu Samia Suluhu Hassan wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi, yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu cya Tanzania, ku majwi 97,66%, nk’uko...

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

by radiotv10
31/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibyo gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byavugiwe...

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

by radiotv10
31/10/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has strongly criticized France’s recent remarks...

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

by radiotv10
30/10/2025
0

Umuryango urwanya Ubushomeri n’Iyicarubozo ALUCHOTO watanze umuburo ko Abarundi baba mu Bihugu bimwe nka Tanzania na Malawi, bari gukorerwa ibikorwa...

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

by radiotv10
30/10/2025
0

Urukiko rwa Gisirikare rw’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’umwaka usubitse umusirikarekazi Adjudante Béanche Sarah Ebabi...

IZIHERUKA

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.