Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Guverinoma yanyomoje ibyatangajwe ko Busingye yakuwe ku Buminisitiri kubera ibyo yatangaje kuri Rusesabagina

radiotv10by radiotv10
13/12/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Guverinoma yanyomoje ibyatangajwe ko Busingye yakuwe ku Buminisitiri kubera ibyo yatangaje kuri Rusesabagina
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje ibyatangajwe ko Johnston Busingye yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta kubera kwemera ko leta ari yo yishyuye indege yagejeje Paul Rusesabagina mu Rwanda.

Ibinyamakuru bikomeye birimo Daily Mail byagarutse ku busabe bw’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongerezam Chris Bryant wavuze ko Guverinoma y’Igihugu cye idakwiye kwemera ko Johnston Busingye ahagarararira u Rwanda muri kiriya Gihugu ngo kubera uruhare yagize mu ishimutwa ryakorewe Rusesabagina Paul.

Ibyatangajwe n’iyi Ntumwa ya Rubanda, byuririweho n’Ibinyamakuru nka Dail Mali na The Times, byongeye gushinja Guverinoma y’u Rwanda ibinyoma byo kuba yarashimuse Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Daily Mail yatangaje ko kuba yari Minisitiri w’Ubutabera yakurwa kuri uyu mwanya akagirwa Ambasaderi, ari ukumumanura mu nteta kubera kuba yaremeye ko Leta y’u Rwanda ari yo yishyuye Indenge yagejeje Paul Rusesabagina.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanyujije kuri Twitter ubutumwa bwamagana ibi byatangajwe n’ibi binyamakuru.

Yagize ati “Daily Mail na The Times birayobya rubanda mu gihe byoroshye kugenzura bikamemya ukuri. Johnston Busingye wagenwe nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yitwaye neza mu kazi ubwo yari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta kuva muri 2013.”

Yolande Makolo yagarutse ku ifatwa rya Rusesabagina, avuga ko ryanyuze mu mucyo ndetse ko byagizwemo uruhare n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rukurikiranye Paul Rusesabagina nk’umuntu wari ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda yabitanzeho umucyo inshuro nyinshi kuva muri Nzeri 2020 uko n’impamvu Paul Rusesabagina yanyurishijwe mu nzira zihishe kugira ngo agezwe mu Rwanda.”

Yolande Makolo yasoje ubutumwa bwe avuga ko Paul Rusesabagina yaciriwe urubanza runyuze mu mucyo we n’abandi bantu 20 baburanaga hamwe mu rubanza ruregwamo ibifitanye isano n’umutwe wa FLN.

The @DailyMailUK & @thetimes are misinforming readers when the true facts are so easily verifiable. A reminder:

Johnston Busingye, Rwanda's high commissioner-designate to the UK, has served with distinction as justice minister & attorney-general since 2013. 1/3

— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) December 12, 2021

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − three =

Previous Post

Aramutse yegukanye ikamba ntawakwibuka ko yambaye nabi-Bamporiki yavuze ku banenze ikanzu ya Miss Grace

Next Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa mugenzi we Cyril Ramaphosa wanduye COVID-19

Related Posts

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

by radiotv10
18/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 76 wo mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke, wari wavuye iwe agiye kuvumba inzoga yari yahishijwe...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe criticizes renowned Congolese Doctor for ignoring key facts in his statement

by radiotv10
18/11/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has expressed surprise that Dr. Denis Mukwege, a Congolese medical...

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

by radiotv10
18/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abakozi bari gucukura imiyoboro y’amazi bigabije imirima...

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

by radiotv10
18/11/2025
0

Abahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko izo bari bamaranye imyaka irenga 40 zitari...

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

IZIHERUKA

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi
IMYIDAGADURO

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

by radiotv10
18/11/2025
0

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

18/11/2025
Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

18/11/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageneye ubutumwa mugenzi we Cyril Ramaphosa wanduye COVID-19

Perezida Kagame yageneye ubutumwa mugenzi we Cyril Ramaphosa wanduye COVID-19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.