Ikipe ya Polisi y’u Rwanda Police FC yatumije iy’Ingabo z’u Rwanda APR FC gukina umukino wa gicuti nyuma y’aho yifuje gukina na Rayon Sports FC ariko bikazamo kidobya.
Police FC izakina na APR FC kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2025, umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
Police FC yari yifuje gukina na Rayon Sports ariko iza kuyisaba ko umukino wakwimurirwa amatariki kandi ukajyanwa i Ngoma ukaba umwe mu mikino ya Rayon Week.
Iki cyifuzo cya Rayon Sports cyatewe utwatsi, na yo ihita ishyiraho umukino wa Gorilla FC i Ngoma, mu gihe Police FC yahise yishumbusha APR FC.
Police FC izakina na APR FC nyuma yo gukinira i Rubavu imikino ibiri ya gicuti, aho yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa ndetse itsinda na Marine FC ibitego 2-0.
Undi mukino wa gicuti wa Police FC, yawutsinzwemo na Intare FC igitego kimwe ku busa.
APR FC iheruka kunganya na Gorilla FC mu mukino wa gicuti igitego kimwe ku kindi.
Mu wundi mukino wa gicuti, Rayon Sports irerekeza i Nyanza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2025, aho izakina na Gasogi United.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10