Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba ziteganyijwe ubwo iki Gihugu kizaba cyakiririye Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare ya 2025, zirimo ifungwa ry’amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali ndetse no kuba abakozi ba Leta basabwe kuzaba bakorera mu rugo muri icyo gihe cy’icyumweru.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, habura iminsi 50 ngo Shampiyona y’umukino w’amagare ku Isi (2025 UCI Road World Championships) ikinirwe i Kigali mu Rwanda.
Guverinoma ivuga ko imyiteguro y’iyi Shampiyona izabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri, igeze kure, dore ko ari no ku nshuro ya mbere izaba ibereye ku Mugabane wa Afurika.
Iri tangazo rikagira riti “Umujyi wa Kigali witeguye kwakira abakinnyi mpuzamahanga bakomeye mu gusiganwa ku magare, bazaba banyura mu mutima w’umurwa mukuru wacu.”
Guverinoma ivuga ko imihanda imwe n’imwe, ku masaha runaka, izajya iharirwa iryo rushanwa, kugira ngo habungwabungwe umutekano w’abakinnyi, abashinzwe imirimo itandukanye muri iryo rushanwa, ndetse n’abaturage muri rusange.
Yagaragaje ingamba ziteganyijwe, zirimo kuba “Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunze kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Minisiteri y’Uburezi izakorana bya hafi n’abayobozi b’amashuri n’ababyeyi, kugira ngo iyi gahunda igende neza.”
Nanone kandi abakozi ba Leta bakorera mu Mujyi wa Kigali, bagiriwe inama yo kuzakorera mu rugo cyangwa ahandi, hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gihe cyose cy’irushanwa, uretse abakora imirimo ijyanye na serivisi z’ingenzi zisaba ko uzitanga aba ari aho zitangirwa.
Ibigo byigenga bibifitiye ubushobozi, birashishikarizwa gukoresha uburyo bwo gukora akazi hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cy’irushanwa.
Guverinoma yagize iti “Tuboneyeho kongera gusaba abaturage bose, abatuye u Rwanda n’abarusura, kugira uruhare rukenewe kuri buri wese, kugira ngo imyiteguro n’imigendekere y’iri rushanwa mu Rwanda izabe nta makemwa.”
RADIOTV10