Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

radiotv10by radiotv10
13/08/2025
in MU RWANDA
0
Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba ziteganyijwe ubwo iki Gihugu kizaba cyakiririye Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare ya 2025, zirimo ifungwa ry’amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali ndetse no kuba abakozi ba Leta basabwe kuzaba bakorera mu rugo muri icyo gihe cy’icyumweru.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, habura iminsi 50 ngo Shampiyona y’umukino w’amagare ku Isi (2025 UCI Road World Championships) ikinirwe i Kigali mu Rwanda.

Guverinoma ivuga ko imyiteguro y’iyi Shampiyona izabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri, igeze kure, dore ko ari no ku nshuro ya mbere izaba ibereye ku Mugabane wa Afurika.

Iri tangazo rikagira riti “Umujyi wa Kigali witeguye kwakira abakinnyi mpuzamahanga bakomeye mu gusiganwa ku magare, bazaba banyura mu mutima w’umurwa mukuru wacu.”

Guverinoma ivuga ko imihanda imwe n’imwe, ku masaha runaka, izajya iharirwa iryo rushanwa, kugira ngo habungwabungwe umutekano w’abakinnyi, abashinzwe imirimo itandukanye muri iryo rushanwa, ndetse n’abaturage muri rusange.

Yagaragaje ingamba ziteganyijwe, zirimo kuba “Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunze kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Minisiteri y’Uburezi izakorana bya hafi n’abayobozi b’amashuri n’ababyeyi, kugira ngo iyi gahunda igende neza.”

Nanone kandi abakozi ba Leta bakorera mu Mujyi wa Kigali, bagiriwe inama yo kuzakorera mu rugo cyangwa ahandi, hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gihe cyose cy’irushanwa, uretse abakora imirimo ijyanye na serivisi z’ingenzi zisaba ko uzitanga aba ari aho zitangirwa.

Ibigo byigenga bibifitiye ubushobozi, birashishikarizwa gukoresha uburyo bwo gukora akazi hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cy’irushanwa.

Guverinoma yagize iti “Tuboneyeho kongera gusaba abaturage bose, abatuye u Rwanda n’abarusura, kugira uruhare rukenewe kuri buri wese, kugira ngo imyiteguro n’imigendekere y’iri rushanwa mu Rwanda izabe nta makemwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + twenty =

Previous Post

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

Next Post

The ‘good girl’ pressure: What society expects from young women

Related Posts

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

IZIHERUKA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
The ‘good girl’ pressure: What society expects from young women

The 'good girl' pressure: What society expects from young women

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.