Wednesday, August 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

radiotv10by radiotv10
20/08/2025
in MU RWANDA
0
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ikibazo cy’urugomo rukorwa n’abanyamahanga baba mu Rwanda, kimaze iminsi gikurikiranwa, ndetse ko mu mezi 12 ashize hari abagera kuri 64 basubijwe mu Bihugu baturukamo, mu gihe abarenga 200 bashyikirijwe inzego z’ubutabera.

Ni ubutumwa Polisi y’u Rwanda yatanze ubwo yasubizaga ku byatangajwe n’abanyamakuru Kakooza Nkuliza Charles na Angelbert Mutabaruka, bongeye kugaruka kuri iki kibazo cyakunze kuvugwa mu bice binyuranye mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro gikorwa n’aba banyamakuru, bagarutse kuri iki kibazo, aho bavuze ko abakunze kwibasirwa muri uru rugomo ari abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto (Abamotari).

Mutabaruka ati “Ni bo [abamotari] bantu ba mbere bagowe kubera aba bantu bitwa ngo ni Abanye-Sudani b’urubyiruko. Aramutwara yamugeze iyo ajya kuko akenshi batega moto nk’eshanu zikurikiranye, babageza iyo bajya, ntibabishyura, barangiza bakanabakubita.”

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko Abamotari banavuga ko bagejeje iki kibazo kuri Polisi y’u Rwanda ariko kikaba kigikomeje kugaragara.

Kakooza Nkuliza Charles na we ati “Icyo mbaza Leta y’u Rwanda; abanyamahanga bemerewe gukora urugomo? Amategeko areberera abantu ku butaka bw’u Rwanda, ntekereza ko asa […]”

Uyu munyamakuru na we yatanze urugero rw’urubyiruko rw’abanyamahanga ruherutse kunywa inzoga mu gace kamwe mu Mujyi wa Kigali, rwarangiza rugakorera urugomo abasaza bari babyukiye muri siporo.

Ati “Bakubise abasaza, bafashe abasaza barabacapa […] niba Leta idashobora kuba ibi bintu yabikurikirana ngo bamwe muri bo babiryozwe no kubihanirwa […] kandi icya kabiri niba uri umunyamahanga, twumvikane byaba biteye isoni kuba uri umuntu w’umunyarugomo kurusha n’abenegihugu.”

Mu gusubiza ibyatangajwe n’aba banyamakuru, Polisi y’u Rwanda yavuze ko hari ikiri gukorwa kuri iki kibazo.

Polisi yagize iti “Iki kibazo inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka zimaze iminsi zigikurikirana kandi cyafatiwe ingamba.

Mu mezi 12 ashize, abacyekwa 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bacyekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura, naho 64 basubijwe mu Bihugu baturukamo.”

Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kwibutsa ko “Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda kandi abakora urugomo kimwe n’ibindi byaha barakurikiranwa ntavangura.”

Uru rwego rushinzwe Umutekano w’abantu n’ibyabo, rwaboneyeho kwizeza Abaturarwanda ko ruzakomeza gukorana n’abayobozi bo muri Ambasade zihagarariye Ibihugu by’abo banyamahanga bavugwaho urugomo, kugira ngo babakangurire kubahiriza amategeko y’Igihugu barimo.

Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza 2024, urugomo nk’uru rwaravuzwe cyane, byumwihariko rwavugwaga cyane mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, aho urubyiruko rukomoka muri Sudani y’Epfo rwatungwaga agatoki guhohotera bagenzi babo b’Abanyarwanda.

Nyuma yuko uru rugomo rugarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri icyo gihe aho bamwe rubyiruko rw’u Rwanda rwagaragazaga umujinya baterwaga n’ibyo bakorerwaga n’abanyamahanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye urubyiruko gucururuka, arusaba kubanira neza abanyamahanga, ariko ko na bo bakwiye kubahiriza indangagaciro basanze i Rwanda.

Icyo gihe Minisitiri Nduhungirehe yasabye abantu “kugirira icyizere inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, kuko ari zo zikora iperereza rikwiye, hakurikijwe amategeko.” mu gukurikirana iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 2 =

Previous Post

Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

Next Post

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Related Posts

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

by radiotv10
20/08/2025
0

Dr Ron Adam wabaye Ambasaderi wa mbere w’Igihugu cya Israel mu Rwanda, yavuze ko yongeye kugirira ibihe byiza muri iki...

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

by radiotv10
20/08/2025
0

Rwanda National Police has said that the issue of violence committed by foreigners living in Rwanda has been under monitoring,...

Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

by radiotv10
20/08/2025
0

Isomo ry’imibare ni ryo abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, babonyemo amanota macye, aho baritsinze ku gipimo cya...

Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira

Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira

by radiotv10
20/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, azajya hanze mbere...

MTN Rwanda, in Partnership with Yellow, Launches Affordable Smartphone Financing Program Tunga Taci na MTN Starting from as Low as Rwf 16,000

MTN Rwanda, in Partnership with Yellow, Launches Affordable Smartphone Financing Program Tunga Taci na MTN Starting from as Low as Rwf 16,000

by radiotv10
20/08/2025
0

MTN Rwandacell plc (MTN Rwanda), in partnership with Yellow, is excited to launch Tunga Taci na MTN, a groundbreaking smartphone...

IZIHERUKA

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira
MU RWANDA

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

by radiotv10
20/08/2025
0

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

20/08/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

20/08/2025
Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

20/08/2025
Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira

Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira

20/08/2025
Hatangajwe ibigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwiteguye gukaza imirwano buhanganyemo na AFC/M23

Hatangajwe ibigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwiteguye gukaza imirwano buhanganyemo na AFC/M23

20/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.