Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Guverinona yagize icyo ivuga ku bushotoranyi n’imirwano bivugwa hagati yurubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanya-Sudani y’Epfo

radiotv10by radiotv10
31/12/2024
in Uncategorized
0
Kuki Angola ifite abasirikare bakubye 3 ab’u Rwanda na Congo kandi aribo bafitanye ibibazo?
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko yamenye amakuru y’ubushotoranyi buri kuvugwa hagati y’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanya-Sudani y’Epfo ruba mu Rwanda, aboneraho kwibutsa ko ubushyamirane ari kirazira mu muryango Nyarwanda.

Ni nyuma yuko hakomeje iminsi havugwa ubushotoranyi bw’urubyiruko rw’abo muri Sudani y’Epfo ruba mu Rwanda, rukomeje gukorera Abanyarwanda.

Ni ubushotoranyi buvugwa mu bice binyuranye byo mu Mujyi wa Kigali, nko mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, aho uru rubyiruko rukomoka muri Sudani y’Epfo, rurangwa n’urugomo rukorera Abanyarwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 30, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagize icyo avuga kuri ubu bushotoranyi.

Yagize ati “Amakuru y’ubushotoranyi n’imirwano hagati y’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanyasudani y’Epfo yangezeho. Ndagira ngo nibutse ko ubushyamirane mu rubyiruko budafite umwanya muri sosiyete nyarwanda, kandi amagambo yibasira Abanyesudani y’Epfo by’umwihariko anyuranyije n’indangagaciro nyarwanda.”

Amb. Nduhungirehe yakomeje agira ati “Abanyarwanda tugomba kwigira ku mateka yacu, tugasabwa kurangwa n’ubumwe n’ubworoherane, duca burundu amakimbirane n’ivangura iryo ari ryo ryose.”

Yaboneyeho kandi kwibutsa ko igihe hari ibitagenda neza, hari inzigo zibishinzwe, bityo ko abantu bakwiye kureka izo nzego zigakora akazi kazoo.

Ati “Dukomeze kugirira icyizere inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, kuko ari zo zikora iperereza rikwiye, hakurikijwe amategeko.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, kandi yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kuzizihiza iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira undi mu mahoro n’ubwubahane.

Ati “Mu gihe twinjira mu bihe by’iminsi mikuru, ndashishikariza buri wese kwizihiza ubunani mu buryo buboneye, twimakaza ibirori birangwa n’ituze n’ubwumvikane hagati y’urubyiruko. Reka dufatanye twese, dusigasire umutekano w’Igihugu cyacu, ari na ko dukomeza kwakirana urugwiro urubyiruko ruturutse mu mahanga.”

Iki kibazo cy’urugomo ruvugwa ku rubyiruko rw’Abanya-Sudani y’Epfo, cyanagarutsweho na Polisi y’u Rwanda, yibukije ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko ku buryo yakora ibibujijwe.

Polisi y’u Rwanda yagize iti “Ibikorwa by’urugomo ntabwo byemewe. Abantu bose harimo n’abanyamahanga basabwa kubahiriza amategeko nk’uko bisabwa.”

Uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rwavuze ko uzagaragaraho ibikorwa by’urugomo wese, azabihanirwa hakurikijwe amategeko y’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Menya ahantu hazabera ibirori rusange byo gusoza umwaka n’ibizakorerwamo byategujwe Abanyakigali

Next Post

Menya ibikorwa bigize ibyaha biregwa abarimo abagore bane bakekwaho guhohotera abarokotse Jenoside

Related Posts

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

IZIHERUKA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano
MU RWANDA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Menya ibikorwa bigize ibyaha biregwa abarimo abagore bane bakekwaho guhohotera abarokotse Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.