Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

radiotv10by radiotv10
20/08/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Ron Adam wabaye Ambasaderi wa mbere w’Igihugu cya Israel mu Rwanda, yavuze ko yongeye kugirira ibihe byiza muri iki Gihugu cy’Imisozi Igihumbi afata nko mu rugo ha kabiri nyuma y’icyo akomokamo.

Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kanama 2025, aho yagaragaje ko yasubiye iwabo.

Dr Ron Adam yifashishije amafoto agaragaza ibihe by’ingenzi yagiriye mu Rwanda, yagize ati “Nongeye kugirira ibihe byiza mu rugo ha kabiri mu Rwanda. Tuzongera mu gihe cya vuba.”

Kimwe mu bikorwa yagaragaje ko yitabiriye, ni Igiterane All Women Together cyabaye ku nshuro yacyo ya 13 mu Mujyi wa Kigali, ndetse no kuba yarasuye imirima y’icyayi iri mu bigaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

Ambasaderi Dr Ron Adam kandi yagaragaje ko yasuye ibikorwa binyuranye birimo iby’urubyiruko, nk’urukora ibikorwa by’ubugeni.

Kuva yasoza inshingano ze zo guhagararira Israel mu Rwanda, Amb. Dr Ron Adam yakomeje kugaragaza ko yishimiye u Rwanda, kandi ko ahora yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe by’ingenzi, aho yanitabiriye igikorwa cyo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Tel Aviv, yanatangiyemo ubutumwa, yasoreshejemo intero izwi mu Rwanda igira iti “Intore ntiganya ishaka ibisubizo” we avuga ko ari Umugani wo mu Kinyarwanda wamunyuze.

Dr Ron Adam wabaye Ambasaderi wa Mbere wa Israel mu Rwanda, muri 2018, yarangije manda ye muri Kanama 2023, asimburwa na Einat Weiss.

Israel yafunguye ku mugaragaro Ambasade yayo mu Rwanda muri Gicurasi 2019, ari na bwo Ambasaderi Dr Ron Adam wari wahawe izi nshingano yatangiraga kuyikoreramo.

Yasuye n’urubyiruko rukora ubugeni
Dr Ron Adam ubwo yari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yitabiraga ibikorwa binyuranye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + four =

Previous Post

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Next Post

Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.