Dr Ron Adam wabaye Ambasaderi wa mbere w’Igihugu cya Israel mu Rwanda, yavuze ko yongeye kugirira ibihe byiza muri iki Gihugu cy’Imisozi Igihumbi afata nko mu rugo ha kabiri nyuma y’icyo akomokamo.
Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kanama 2025, aho yagaragaje ko yasubiye iwabo.
Dr Ron Adam yifashishije amafoto agaragaza ibihe by’ingenzi yagiriye mu Rwanda, yagize ati “Nongeye kugirira ibihe byiza mu rugo ha kabiri mu Rwanda. Tuzongera mu gihe cya vuba.”
Kimwe mu bikorwa yagaragaje ko yitabiriye, ni Igiterane All Women Together cyabaye ku nshuro yacyo ya 13 mu Mujyi wa Kigali, ndetse no kuba yarasuye imirima y’icyayi iri mu bigaragaza ubwiza bw’u Rwanda.
Ambasaderi Dr Ron Adam kandi yagaragaje ko yasuye ibikorwa binyuranye birimo iby’urubyiruko, nk’urukora ibikorwa by’ubugeni.
Kuva yasoza inshingano ze zo guhagararira Israel mu Rwanda, Amb. Dr Ron Adam yakomeje kugaragaza ko yishimiye u Rwanda, kandi ko ahora yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe by’ingenzi, aho yanitabiriye igikorwa cyo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Tel Aviv, yanatangiyemo ubutumwa, yasoreshejemo intero izwi mu Rwanda igira iti “Intore ntiganya ishaka ibisubizo” we avuga ko ari Umugani wo mu Kinyarwanda wamunyuze.
Dr Ron Adam wabaye Ambasaderi wa Mbere wa Israel mu Rwanda, muri 2018, yarangije manda ye muri Kanama 2023, asimburwa na Einat Weiss.
Israel yafunguye ku mugaragaro Ambasade yayo mu Rwanda muri Gicurasi 2019, ari na bwo Ambasaderi Dr Ron Adam wari wahawe izi nshingano yatangiraga kuyikoreramo.


RADIOTV10