Umuhanzi w’Umuraperi w’Umunyamerika Lil Nas X wanegukanye ibihembo mu bizwi ku Isi bya Grammy Awards, yatawe muri yombi ahita anajyanwa mu bitaro nyuma yo kugaragara azerera mu muhanda i Los Angeles yambaye umwenda w’imbere.
Amakuru y’itabwa muri yombi no kujyanwa mu bitaro kuri uyu muraperi, yemejwe n’Ubuyobozi bw’i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Polisi yo muri uyu Mujyi wo muri California, yavuze ko yahamagawe mu masaha ya saa 05:30’ kuri uyu wa Kane imenyeshwa ko muri Ventura Boulevard hari umugabo uri kugenda azerera mu muhanda yambaye umwenda w’imbere gusa.
Charles Miller, Umuvugizi wa Polisi yo muri uyu Mujyi, yatangaje ko ubwo Abapolisi bageraga aho uyu mugabo yari ari, uyu muhanzi yashatse kubarwanya, ubundi agahita atabwa muri yombi.
Yavuze ko nyuma yo kumufata, yahise ajyanwa kwa muganga kuvurwa, kuko hakekwa ko yaba yanyoye ibiyobyabwenge birengeje urugero.
Amashusho yiriwe akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zirimo iz’igitangamza cy’imyidagaduro cya TMZ, agaragaza uyu muraperi ari mu mu muhanda yambaye akenda k’imbere agenda avuga mu ijwi rirangurura atumira abantu ngo “muze mu birori.”

RADIOTV10